Mwarimu arasaba ubufatanye bw'inzego zose mu kuzamura ireme ry'uburezi.

Uyu munsi tariki ya 2 Ugushyingo 2022, Mu karere ka Rutsiro hazihijwe umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu ku nshuro ya 21 mu mirenge yose. Uyu munsi wizihijwe hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti:"Mwarimu, ishingiro ry'impinduka nziza mu burezi."

Ku rwego rw'Akarere, uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Manihira, akagari ka Muyira ku kigo cy'ishuri cya Rutsiro.

Muri uyu muhango, Akarere kahagarariwe n'Umujyanama wa Komite Nyobozi y'Akarere Bwana Uwihanganye Jean Baptiste witabirwa n'abarezi bose 174 bo mu murenge wa Manihira, inzego z'umutekano, ES w'Umurenge Bwana Basabose Alexis, inzego z'abagore, ba Perezida b'ababyeyi barerera kuri ibyo bigo 6 n'abarimu 2 b'indashyikirwa mu karere mu myuga no mu masomo asanzwe.

Mu butumwa bwatanzwe, abarimu babwiwe ko ari abo agaciro kandi bakwiye kubahwa na bo basabwa gukomeza gushyiramo imbaraga bagafasha abana uko bikwiye ku buryo badapfuba.

Ababyeyi na bo bagenewe ubutumwa bwo kubibutsa ko ari inshingano zabo zibanze ku gutuma abana babo biga bakabarinda guta ishuri.

Abarimu bagaragaje imbogamizi zituma badatanga uburezi bifuza harimo amakimbirane yo mu ngo, ababyeyi ba ntibindeba, n'ubukene bukabije butuma hari abana batabona ibikoresho by'ishuri bikwiye. Kubera iyo mpamvu, ababyeyi basabye ko ari ngombwa ubufatanye bwa buri rwego mu gutuma uburezi bwifuzwa bugerwaho.

Ababyeyi basezeranyije ko bagiye kwikubita agashyi bagafatanya n'abarezi mu burere bw'abana.

Back