“Nta pfunwe biteye kuba wafasha umugore wawe; kuba wakwita ku muryango wawe!” Minisitiri Prof. Bayisenge.

Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi tariki ya 17 Gicurasi 2022 mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Musasa, hatangirijwe  ukwezi k’ubukanguramba ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuryango Ushoboye kandi Utekanye.”

Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri wa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Bayisenge Jeannette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Ushinzwe Imbereho Myiza y’Abaturage, Ingabire Assumpta, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Habitegeko Francois, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose, Abafatanyabikorwa batandukanye n’abaturage b’Umurenge wa Musasa.

Muri uyu muhango, abaturage bashishikarijwe kuringaniza urubyaro babihuza n’ubushobozi bafite kuko na byo ari isoko y’umuryango utekanye. Cyane cyane abagabo bibukijwe ko nabo bagomba kugira urhare mu kuboneza urubyaro ntibiharirwe abagore gusa nk’uko Mbanenabo wo mu murenge wa Manihira akaba n’umukuru w’Umudugudu wa Rutare yatanze ubuhamya bw’inyungu yakuye mu kuba yararinganije urubyaro. Ati: “Ubu maze imyaka 11 nararinganije urubyaro ku buryo bwa burundu. Kuringaniza urubyaro byafashije umuryango wange gutera imbere ndetse bituma tubona n’umwanya wo kuganira ku bibazo dufite, tukabyikemurira mu mutuzo n’umutekano. Kuringaniza urubyaro Bizana ubuzima bwiza mu muryango. Ubu turi mu ngo zibanye neza kubera kuboneza urubyaro dufatanyije. Kuboneza urubyaro ni imwe mu nzira zituma umutekano uboneka mu muryango.”

Muri uyu muhango kandi hasezeranyijwe imbere y’amategeko imiryango 61 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko. Yashimiye abaturage biyemeje kubana byemewe n’amategeko ati: “Gusezerana ni imwe mu nzira zikemura amakimbirane mu muryango.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Habitegeko Francois yijeje ko ubukangurambaga bwatangirijwe mu karere ka Rutsiro bugamije kugira umuryango ushoboye kandi utekanye buzasiga umusaruro ufatika mu kubaka umuryango utekanye, mu kubaka igihugu gishoboye. Yasabye abasezeranye kuzaba intangarugero aho batuye bubahiriza isezerano bagiranye imbere y’amategeko.

Minisitiri Prof. Bayisenge yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu muryango bakirinda impamvu zose zatuma avuka. Ati: “Umuryango ushoboye kandi utekanye uraharanirwa.”

Minisitiri yagarutse ku ihohoterwa rigikigaragara mu ngo asaba abaturage bose kugira uruhare mu kurirwanya no kuryirinda. Yabasabye kuba abafatanyabikorwa bez aba Leta mu kurica birinda kurihishira aho ryagaragaye.

Agaruka ku kukuboneza urubyaro, Nyakubahwa Prof. Bayisenge ati: “nta pfunwe biteye kuba wafasha umugore wawe; kuba wakwita ku muryango wawe! Ntukwiye guha amatwi abakwita inganzwa ngo ni uko ubanye neza n’uwo mwashakanye.

Tugarutse ku bijyanye no kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato,  Nyakubahwa Prof. Bayisenge ari kumwe Guverineri Bwana Habitegeko basuye Urugo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) rwa Nyarubuye mu murenge wa Musasa bagaburira abana indyo yuzuye. Bashimye imikorere inoze y’iyi ECD basaba ababyeyi bose kwitabira gahunda za ECD.

Banifatanyije kandi n’ababyeyi bayirereramo gutera ibiti by’imbuto bizakomeza gufasha abana kubona indyo yuzuye.

Uyu muhango washojwe abashyitsi n’abaturage bishimira ibyagezweho mu guteza imbere imibereho y’umuryango hashimirwa:

  1. ECD zakoze neza ariko zifite ibikoresho bike (Imikeka, amasafuriya n’ibikombe buri imwe),
  2. Imiryango yabaye indashyikirwa mu kunoza umubano (Matelas n’amasuka 2 buri muryango)
  3. Imigoroba y’umuryango yakoze neza kurusha iyindi (Ibihumbi 100 buri umwe, bikazagurwamo amatungo yo korora)
  4. No kwitura inka 2 binyuze muri gahunda ya Girinka.

Kugeza ubu, mu karere ka Rutsiro habarurwa ECD 1320 zirimo abana ibihumbi 33,803.

Back