Perezida wa Sena Dr. Kalinda yifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Kivumu mu muganda usoza ukwezi.
Kuri uyu wa 26 Werurwe 2023, Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier yifatanyije n'abaturage b'Akarere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu Akagari ka Kabujenje mu muganda ngarukakwezi usoza ukwezi kwa Werurwe.
Uyu muganda wanitabiriwe n'abandi basenateri batandukanye, Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Bwana Habitegeko François, Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose n'abayobozi b'Inzego z'Umutekano mu Karere ka Rutsiro.
Uyu muganda wibanze ku gukucura no gusibura ibyobo bifata amazi mu mirima y'Abaturage mu rwego rwo kurwanya isuri.
Nyuma yo kwifatanya n'abaturage mu muganda, Hon. Sen. Dr. Kalinda ari kumwe n'abashyitsi bavuzwe haruguru muri iyi nkuru, basuye ibikorwa bitandukanye harimo Koperative y'urubyiruko KUNDA UMURIMO yorora inkoko. Hon. Sen. Dr. Kalinda yashimiye abanyamuryango bayo umurava wo kwiteza imbere bafite.
Abashyitsi bakomeje basura Koperative KOIBUKI ikora ubuhinzi bw'ibigori na Soya ikanacuruza inyongeramusaruro. Abanyamuryango basobanuriye abashyitsi ibyo bakora ndetse n'uburyo barwana urugamba rwo kwiteza imbere.

Nyuma yo gusura ibi bikorwa, abashyitsi baganiriye n'abaturage kuri gahunda za Leta zinyuranye aho Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Bwana Habitegeko François yakanguriye abaturage kugira umuco w'isuku n'Isukura hirindwa indwara zikomoka ku mwanda no kwitegura neza ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w'1994.
Perezida wa Sena, Hon. Dr. Kalinda yashishikarije abaturage gukora cyane bakiteza imbere agaruka no kubahabwa inkunga ya Leta. Yasobanuye ko umuntu uzajya ahabwa inkunga na Leta azajya asinya amasezerano yo kwiteza imbere. Yavuze ko nta wuzajya ahabwa inkunga mu gihe kirenze imyaka 2. Yagize ati: "nta muntu wonka ubuziraherezo, aba agomba kugera igihe agacuka."
Hon. Sen. Kalinda yanakomoje ku kibazo cy'umutekano muke uvugwa mu gice cy'uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo yibutsa abaturage ko badakwiye guhangayika kubera ko uRwanda rufite umutekno uhagije kandi ko inkike zarwo zirinze neza.
Asoza, Hon. Sen. Kalinda yagarutse ku kibazo cy'igwingira rikigaragara mu bana asaba buri wese kugira uruhare mu kurirwanya. Yashishikarije ababyeyi kwita ku mirire y'abana babagaburira indyo yuzuye.
