PHARP irashimirwa guhindura ubuzima bwa benshi!

Uyu munsi tariki ya 30 Ugushyingo 2021 mu karere ka Rutsiro abaturage 73 bahawe seritifika z’ishimwe nyuma yo gusoza amasomo yabo neza mu myuga itandukanye ku bufatanye na PHARP ku nkunga ya UNDP.

Abarangije amasomo bahawe seritifica

Iki gikorwa cy’indashyikirwa cyabereye mu murenge wa Kivumu mu cyumba mberabyombi cyiri ku cyicaro cy’Umushinga APESEK. Abahawe seritifika baka baturutse mu mirenge ya Kivumu na Kigeyo uyu mushinga ukoreramo.

PHARP, Peacebuilding, Healing and Reconciliation Program (Gahunda yo kubaka amahoro, isanamitima n’ubwiyunge) ikaba yaratangiye uyu mushinga wo guhugura abaturage mu karere ka Rutsiro mu myuga no kwirinda no gukumira amakimbirane mu mwaka ushize wa 2020 biteganyijwe ko ari gahunda izamara umwaka 1. Nk’uko izina ryabo ribisobanura, PHARP ikaba igamije kubaka amahoro, isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge bigamije iterambere.

Abarangije amasomo yabo bayarangije mu budozi, ububaji, ububoshyi bw’ibiseke n’imitako ndetse no mu gukora inkweto. Aba bose bakaba bagaragaje ibyishimo byabo bashimira PHARP k’ubwo igikorwa gihindura ubuzima bwabo yabagejejeho.

Rtd Capt UWIMANA Daniel, ari na we wari ukuriye abahuguwe, yagaragaje amarangamutima ye muri aya magambo: “Rwose sinabona uko nshimira PHARP kuko yaduhaye impano utapfa kubona ahandi. Ubu yaduhinduriye ubuzima ku buryo uwaryaga ari uko avuye guca incuro asigaye yiyinjiriza amafaranga abasha ku mutunga n’umuryango we kubera umwuga. Kudoda umupira, kuboha agaseke cyangwa se gukora urukweto byose bitwinjiriza amafaranga.”

Manirafasha Olive ati: “Ubungubu singitegereza ngo umugabo ampe iposho. Njyewe, kubera umwuga w’ubudozi nize, ubu nzi kuboha imipira ibishura ndetse n’indi kandi byose binyinjiriza amafaranga. Ubu nsigaye nitangira mituweli bitangoye mu gihe mbere ntapfaga kubishobora! PHARP yampinduriye ubuzima, yampinduriye  amateka. Ntaramenya PHARP sinarinzi kubabarira nahoranaga kamere. Ariko ubu nzi kubabarira no kwihanganira abandi. Ndashima PHARP Rwanda n’abayobozi. Imana ibakomereze amaboko.

Mu gufasha abahuguwe ku byaza umusaruro ubumenyi bahawe, PHARP ikaba yarabageneye ibikoresho byo gutangirana imishinga yabo mu matsinda bikurikije ibyo bize. Mu kugira ngo umushinga ubashe gukomeza, PHARP ikaba yarasabye abarangije kwigisha abandi na bo bakabona umumenyi butuma imibereho yabo iterimbere.

Rev. RUGIRANGOGA Anastase, ari na we ukuriye PHARP ku rwego rw’Igihugu akaba yashimiye abarangije amasomo yabo kubera ko bagaragaje ko bize neza koko. Yagize ati: “PHARP itewe ishema no kuba inkunga yagenwe yarakoreshejwe neza mukaba mwarageze ku bumenyi bwari bukenewe! Turashima ko abatangiye babanye mu makimbirane ubu bize kubabarira bakaba bariyunze kandi babanye neza!”

Rev. RUGIRANGONGA yakomeje asaba abahuguwe kuba umunyu w’isi, umucyo waho batuye, bakamurikira abaturanyi mu nzira yo kubaka amahoro, isanamitima no mu bwiyunge. Yasabye kandi abarangije kuzita ku bikoresho bahawe bikazahindura ubuzima bwabo bwite n’ubw’ abaturanyi.

HITIMANA Emmanuel, intumwa y’Akarere ka Rutsiro muri ibi birori, yashimiye umufatanya bikorwa PHARP k’ubwo igikorwa gihindura isura y’abaturage ba Rutsiro muri rusange anizeza PHARP ko ibikoresho byatanzwe bizabyazwa umusaruro uhagije kandi bigafatwa neza. Yijeje ubufatanye mu kubikurikirana ku buryo bitazangirika kandi ubuyobozi buhari.

Hitimana Emmanuel wari uhagariye Akarere muri ibi birori

Bwana Emmanuel, yaboneyeho gusaba abitabiriye uyu munsi kuba intumwa nziza no kuba ikitegererezo mu guhangana n’amakimbirane abera mu ngo kuko akenshi ari yo ntandaro y’ubukene n’ihohoterwa ryo mu muryango ndetse ugasanga ingaruka nyinshi ziba ku bana.

Ububoshyi bw'uduseke n'imitako

Abahuguwe mu mwuga wo gukora inkweto baravuga PHARP imyato

Back