Polisi yatangije ibikorwa bya Polisi week mu karere ka Rutsiro

Uyu munsi mu karere ka Rutsiro hatangijwe ibikorwa byitiriwe Police week. Ibi bikorwa bikaba byabereye mu kagari ka Haniro, umurenge wa Manihira.

Ibi bikorwa bikorwa na Polisi ku  bufatanye n'Abaturage bikaba bizakorwa hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti:  " Imyaka 19 y'ubufatanye bwa Police n'Abaturage muguteza imbere imibereho myiza no kwicungira umutekano."

Umushyitsi mukuru yari Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza BUTASI Jean Herman ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere (DPC) SSP Paul BUTERA, abahagarariye ingabo na DASSO.

Ibi bikorwa bikaba byabimburiwe no kubakira abaturage batishoboye ariko hakazakorwa n'ibindi bitandukanye nko gutanga ibyuma bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire n'ubukangurambaga kuri gahunda za Leta zinyuranye:

-Ubukangurambaga mu Kurwanya ibiyobyabwenge,

-Inda ziterwa abangavu,Kurengera ibidukikije,

-Gerayo amahoro Road Safety Campaign.

Back