RCN Justice &Democratie irishimira umusaruro yagezeho mu gihe imaze ikorera mu karere ka Rutsiro
Uyu munsi mu karere ka Rutsiro habereye inama ya RCN Justice &Democratie.
Iyi nama yatumiwemo inzego zitandukanye harimo inzego z'umutekano zikorera mu karere, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, baperezida b'inteko z'abunzi ku rwego rw'imirenge, abakozi bakorera ku rwego rw'akarere batandukanye na perezida w'urukiko rw'ibanze rwa Gihango.
Iyi nama yari igamije kugaruka ku mikorere y'ubutabera bwegereye abaturage ndetse no kubikorwa bitandukanye byakozwe n'umuryango RCN kimwe n'umusaruro yagezeho mu gihe gito yari imaze ikorera mu karere ka Rutsiro.
Mutebutsi Obedy wari uhagarariye Umuryango RCN J&D yavuze ko mu byo bishimira harimo kuba urwego rw'abunzi rwarongerewe ubushobozi mu kurangiza inshongano neza ubu rukaba ruhagaze ku ijanisha rya 59% mu karere ka Rutsiro.
kugira ngo uyu musaruro ushimishije ugerweho hakaba harakozwe ibikorwa binyuranye harimo guhugura uru rwego, kuruha ibikoresho nkenerwa mu nshingano zarwo no gusobanurira abaturage uburenganzira bwabo mu bijyanye n'amategeko binyuze mu cyo uyu muryango wise umuriri w'ubutabera no gutanga ubujyanama mu iby'amategeko.
Abitabiriye inama bakaba bagaragaje ko hari ibikwiye kwitabwaho ku mpande zombi yaba urw'abafatanyabikorwa n'urw'ubuyobozi kugira ngo ubutabera nyabwo bugerweho. Imikorere y'abunzi ikwiye gushyirwa mu bugenzuzi hagamijwe kureba uko buzuza inshingano kandi n'ibikoresho byabo bikabikanwa ubushishozi harindwa iyangirika rya hato na hato.
Ibikorwa bya RCN J&D bikaba bigiye gukomezwa n'umuryango UBU (Ubutabera bwegereye Umuturage) uteganya kuzakorera ibikorwa byawo mu karere ka Rutsiro mu gihe k'imyaka 3 iri imbere uhereye ubu ukagera mu mwaka wa 2021.