ROHO NZIMA ITURA MU MUBIRI MUZIMA

Uyu munsi ku wa 11/11/2021, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Rutsiro hateraniye inama y’abayobozi b’amadini iyobowe n’Umuyobozi w’Imiromo rusange mu karere ka Rutsiro Bwana Kamana Jean Marie.

Mu gutangiza inama, Kamana yagaragaje ko abahagaragarariye amadini ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu mibereho myiza y’abaturage, umutekano, no mu iterambere byose bishyize umuturage ku isonga.

Yagize ati: “Ni yo mpamvu duhura twese tugira ngo turebe uko twateza imbere imibereho y’umuturage. Umuturage ni we byose bishingiraho. Nta dini ryabaho cyangwa ubuyobozi hatariho umuturage. Ni yo mpamvu rero twicara hamwe kuko tuzi ubushobozi bwanyu. Tutabafite iterambere ry’umuturage ntiryakunda.”

Ati: “Ubu dutangiye igenamigambi ry’umwaka utaha. Ni yo mpamvu dukwiye kurebera hamwe uruhare rwa buri wese kugira ngo umuturage wa Rutsiro agire iterambere twifuza. Umuturage ufite isuku, uzira uburwayi bwa COVID 19 n’ibindi byorezo. Umuturage uzira umwanda ufite ubuzima bwiza kandi ushoboye. Twese dufatikanyije twabigeraho. Roho nzima itura mu mubiri muzima.”

URUHARE, IMIKORERE N’INSHINGANO BY’AMADINI MU ITERAMBERE RY’AKARERE

Abbe Prosper NTIYAMIRA, uhagarariyeihuriro ry’abanyamadini yavuze ko kugira umuturage ujijutse, ufite imibereho myiza hagomba ibintu 2. Uburezi n’iyobokama. Amadini n’amatorero afatanya na Leta kubona amashuri abana bigiramo kugira ngo bajijuke.

Amadini kandi atuma abaturage bagira ubuzima bwiza binyuze mu  bikorwa by’impuhwe mu gusindagiza abafite intege nkeya ngo hatagira usigara mu iterambere no kugeza amazi meza ku baturage.

UBUKANGURAMBAGA KU KWIRINDA COVID-19

Abitabiriye inama bemeranyije ko Uruhare rw’banyamadini ni ndakumirwa, ni  ndasubirwaho mu gukangurira abaturage kwirinda Covid-19. Abaturage batangiye kudohoka ku kwambara agapfukamunwa kandi gafite akamaro gakomeye mu gukumira ko abantu bandura ari benshi. Aha ni ho Abahagarariye amadini basabwe kumenya abantu batarahabwa urukingo baruhabwe cyane ko hari abanyantege nke baba bari mu giturage kandi ari abakirisitu babo.

Kamana ati: “Dufite inyungu twese ko insengero zikora kandi zigakora neza. Abanyamadini dukeneye gukangurira abaturage kwirinda.” Birababaje kuba Leta yarashatse inkingo ngo abaturage bazihabwe, igashaka abagomba kuzitanga ariko abaturage bakabura. Twese tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo umuyoboke w’idini asenge atekanye.
 

IMIHIGO Y’AKARERE

Abitabiriye inama kandi bagarutse ku bikorwa binyuzwa mu mihigo y’akarere n’uburyo bitoranywa. Hasobanuwe ko ibi bikorwa bitoranywa bivuye mu igenamigambi ry’ibikorwa bisubiza ibyifuzo by’abaturage baba bagaragaje. Ibi byifuzo bihuzwa kandi n’ikerekezo cy’igihugu hashingiye ku bihe by’igenamigambi biba byaragarashyizweho.

Abitabiriye inama bafashe ingamba yo guhuza igenamigambi ndetse no kunoza uburyo hahuzwa amakuru ku bikorwa biba byakozwe n’amadini atandukanye bigatangirwa raporo hamwe n’iby’akarere

IBIBAZO BIBANGAMIYE ABATURAGE

Abayobozi b’amadini bongeye kwibutswa ko gufatanya ari ingenzi. Birababaje kubona umuturage w’umukirisitu afite imibereho mibi, afite umwanda, abana n’amatungo, abangavu baterwa inda n’ibindi bibi.

Kamana ati: “Ni byo. Tubigishe Bibiliya. Tubigishe Corowani. Ariko na none tubigishe ubuzima bwiza cyane cyane kugira mituweli no kwizigamira muri ejo heza.” Ibi ni ingenzi ku byigisha abayoboke bacu.”

Back