Rutsiro: Hamenyekanishijwe umushinga mushya ugamije kurwanya imirire mibi.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu Bwana Uwizeyimana Emmanuel yakiriye tsinda ry'abafatanyabikorwa b'umushinga wa GAIN (Global Alliance for International Nutrition), APEFA, Minisiteri y'Ubuhinzi n'Akarere, mu nama yo kumenyesha Akarere  ibikorwa by'umushinga, n'igihe byatangirizwa mu karere.


Uyu mushinga wa GAIN ugamije kurwanya imirire mibi mu Rwanda binyuze mu ruhererakane rw'ibiribwa mu buryo burambye (Combating malnutrition in Rwanda through sustainable food systems) ukazakorerwa mu mirenge izatoranywa igaragaramo ikibazo cy'imirire mibi kurusha iyindi.


Mu Karere ka Rutsiro hazaterwa ibiti by'imbuto ibihumbi 40,  Ibiti 5 ku kuri buri rugo. Harateganywa kandi ko hazaterwa ha 2 zibumbiye hamwe z'ibiti by'imbuto ziribwa hagamijwe kongera ingano n'ubwiza bw'imbuto bikenewe.

Back