Rutsiro: Ababyeyi barema cyangwa bakorera mu isoko rya Congo Nil basubijwe. Hehe n’ikibazo cy’umutekano muke w’abana.
Uyu munsi tariki ya 01 Ukwakira 2026, Akarere ka Rutsiro katashye irerero ryubatswe ku bufatanye na ADEPE, Action pour le Development du Peuple, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi bw’Abana, UNICEF. Ubuyobozi bw’Akarere bwari buhagarariwe n’UUmuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madamu Umuganwa Marie Chantal mu gihe ADEPE yari ihagarariwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wayo Bwana Rucamumihigo Gregoire.
Iri rerero ribaye igisubizo!
Ababyeyi barema n’abakorera mu isoko rya Congo Nil, riherereye mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Congo Nil ntibazongera guhangayikishwa n’umutekano w’incuke zabo. Iri rerero rigamije kubafasha kwita ku burere n’umutekano w’abana babo mu gihe bari mu mirimo yabo. Iri rerero rizakira n’abana b’ababyeyi baremye isoko mu gihe bafite umwana ukwiye kuba ari mu irerero ariko akaba yaremye isoko kandi ategtanya kumaramo umwanya munini. Icyo gihe, umubyeyi yemere gushyikiriza umwana we abarezi b’irerero bamumwitiraho bikamufasha kwikomereza imirimo ye nta gishyika.
Mu muhango wo gutaha iryo rerero, Visi Meya w’Akarere Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu Umuganwa Marie Chantal, yashimiye ADEPE ku ruhare rukomeye bagize mu mirimo yo kubaka iri rerero, anizeza ko Akarere kazakomeza gukora ibishoboka byose ngo iri rerero rikore neza kandi rizabe ikitegererezo.
Madamu Umuganwa yashishikarije ababyeyi bombi kugira uruhare mu burere bw’abana babo, kwita ku isuku yabo no kubazana ku irerero basa neza. Yongeyeho ko ibikorwaremezo nk’ibi bigamije gufasha umubyeyi n’umwana, bikwiye kubungabungwa no gukoreshwa neza.
Iri rerero rije kunganira gahunda z’igihugu mu guteza imbere uburere bw’abana bato, by’umwihariko mu miryango ikora ibikorwa by’ubucuruzi n’ubuhahirane, rikanaba ibuye fatiro riganisha ku ntego y’Igihugu yo kubaka uburezi bufite ireme nk’’uko bikubiye muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2).
Rucamumihigo Grégoire, uhagarariye ADEPE (Action pour le Développement du Peuple), yashimangiye ko kubaka irerero ry’abana ku isoko rya Congo Nil ari igikorwa cy’ingenzi mu gukemura impungenge z’ababyeyi ku mutekano w’incuke zabo. Yagaragaje ko:
Madamu Umuganwa yashoje yizeza ko Akarere kifuza ko iri rerero ryaba ikitegererezo mu mikorere. Yagize ati: “Akarere kazakomeza gukurikirana neza imikorere y’iri rerero, kanashaka ubufasha bukenewe kugira ngo rigume gukora neza kandi rirusheho gutanga serivisi nziza.”
Iri rerero rikaba rigizwe n'igice abana bidagaduriramo, icyo bigiramo, icyo baryamamo bakaruhuka mu gihe bananiwe n'igikoni cyo guteguriramo amafunguro y'abana.