Rutsiro: Ababyeyi bishimiye urugo mbonezamikurire y'abana bato rwabubakiwe (ECD).
Uyu munsi tariki ya 19 Ukuboza 2023, mu karere ka Rutsiro hatashywe urugo mbonezamikurire y’abana bato rwubatswe ku bufatanye n’umuryango utegamiye kuri Leta “Help a Child”, Ihuriro ry’amatorero y’ababatisita mu Rwanda/Nyagahinika n'Akarere mu murenge wa Kigeyo akagari ka Nyagahinika.
Akarere kahagarariwe n'Umuyobozi Mukuru w'Imirimo Rusange mu Karere Bwana Munyaneza Jean Maurice. Help a child yahagarariwe na Nshimiyimana Jean claude, Umuyobozi wayo ku rwego rw'Igihugu.
Umuhango wo gutaha uru rugo wabanjirijwe no gusurwa ibice bitandukanye birugize harimo ibyumba by'ishuri, igikoni, aho abana bidagadurira, ubwiherero n’icyumba cyo kubikamo ibiribwa cyangwa ibindi bikoresho bikenerwa.
Dukuzimana Epiphanie, wafashe ijambo mu izina ry’ababyeyi, yagaragaje amarangamutima y'ababyeyi ku bijyanye n'irerero. Ati: "Turishimye nk'ababyeyi barerera muri iri rerero. Abana bigamo babona serivisi nziza mu nkingi 5: ubuzima, uburezi, Umutekano, isuku n'imibanire n'abandi. Turashimira leta y'Ubumwe yaduhaye iki gikorwa."
Mu butumwa bwatanzwe, binyuze mu mu bihangano by’itorero rya Kigeyo “Indashyikirwa”, abaturage bibukijwe kwita ku ndyo yuzuye. Riti: "Abanyarwanda twese turye indyo yuzuye; iturinda indwara, idutera imbaraga, umibiri ukiyubaka mabaze ugakomera. Indyo yuzuye ni ishingiro ry'Iterambere."
Nshimiyimana Jean claude, Umuyobozi wa Help a Child, yashimiye ubufatanye bw’inzego zitandukanye zatumye imirimo yo kubaka igenda kandi ikarangira neza. Yijeje ko bakomeza gufatanya n’Akarere mu kurebera hamwe icyatuma ubuzima bw’umwana bugenda neza.
Bwana Liyatona Ernest Andrew, Umuyobozi wari uhagarariye ikigo cy'Igihugu Gishinzwe guteza imbere imikurire y'umwana(NCDA), yagarutse ku ihuriro riri hagati ya serivisi zitangirwa mu rugo mbonezamikurire zigera kuri 5 z'ingenzi aho yasobanuye ko zose zuzuzanya kandi zigahabwa umwana nta n'imwe ibuzemo. Yasabye abitabiriye kuzirikana igikorwa cyagezweho cyane cyane ababyeyi barera mu rugo rwatashywe kubera ko ari bo bambere rufitiye akamaro. Ati: "niba mukeneye URwanda rumeze neza, abantu banyu bameze neza, ni mwigomwe mwitange kuko umuntu usobanutse arahenze!"
Bwana Liyatona yahuje kubaka ingo mbonezamikurire n’icyerekezo cy’igihugu 20250 aho yibukije ko igihugu giteganya ubukungu bushingiye ku bumenyi. Yagize ati: “Ibyo ntibyashoboka mu gihe tutitaye ku bana. Dukeneye abaturage bashobotse kandi bashoboye. Abaturage batekereza mu buryo bwimbitse, bakorana, bumvikana, kandi birinda amakimbirane.”
Bwana Munyaneza yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutuma igikorwa cy'irerero rijyanye n'igihe rishoboka.
Iri rerero rikaba ryahise rishyikirizwa Ubuyobozi bw'Akarere kugira ngo gakomeze gakurikirana imicungire yaryo. Bwana Munyaneza yibukije ababyeyi ko uburere bw'umwana bureba ababyeyi bombi. Ati:"Umugabo n'umugore bagomba gufatanya kurera umwana. Umwana akwiye kurerwa neza, akarindwa igwingira."
Bwana Munyaneza yasabye abaturage kandi kwirinda amakimbirane kubera ko biri mu bitera ubukene n'uburere bubi. Ati: “umwana warerewe mu makimbirane yanavamo ikihebe. Ni yo mpamvu mukwiye kwita ku mwana kuva agisamwa kugera abaye umugabo cyangwa umugore. Mu mwiteho mumuha indyo yuzuye, mumujyane mu irerero. Mugerageze no kumubonera ibindi bifasha umwana gukura neza."