Rutsiro: Abadepite basuye Akarere ka Rutsiro mu isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu ya Siporo 2020–2030.
Ku wa 26 Mutarama 2026, Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Siporo, Umuco n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ari bo Madamu Rubagumya Emma Furaha, Bwana Niyongana Galcan, na Madamu Umuhoza Gashumba Vanessa, bagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Rutsiro, mu rwego rwo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu ya Siporo 2020–2030.
Mu bikorwa byabaye muri uru ruzinduko, Abadepite bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abahagarariye amakipe n’amashyirahamwe ya siporo akorera mu Karere, ndetse n’abahagarariye ishyirahamwe rya siporo mu mashuri (School Sports Association). Ibi biganiro byibanze ku ntambwe imaze guterwa mu guteza imbere siporo n’imbogamizi zigihari.
Abadepite kandi basuye Sitade ya Mukebera iherereye mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Byumba, aho barebye aho imirimo yo kuyubaka ihagaze n’imbogamizi ziterwa n’imiterere y’aho iherereye. Hanabayeho gusura Ishuri rya E.S Saint Jean Murunda riri mu Murenge wa Murunda, ndetse n’Ishuri rya APAKAPE riri mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka Rurara, aho basuzumye uko siporo ikorwa mu mashuri.
Mu biganiro n’ingendo byakozwe, Abadepite bagaragarijwe intambwe Akarere ka Rutsiro kamaze gutera mu gushyira mu bikorwa inkingi z’ingenzi za politiki ya siporo, zirimo Siporo kuri Bose, Siporo igenewe amatsinda yihariye, Siporo mu mashuri, Siporo ya kinyamwuga, n’imiterere y’ibikorwaremezo bya siporo.
Nubwo izo ntambwe zishimishije, hagaragajwe imbogamizi zirimo ubuke bw’ibikorwaremezo bya siporo, ibikoresho bidahagije cyane cyane mu mashuri, amikoro make, ubuke bw’abatoza n’abasifuzi babihuguriwe, n’uruhare ruke rw’amatsinda yihariye nk’abantu bafite ubumuga n’abagore. Hanagaragajwe kandi ikibazo cyo kubungabunga ibikorwaremezo bihari n’ubufatanye buke n’abikorera.
Nk’icyerekezo, hatanzwe inama zo guhugura abakozi ba siporo, guteza imbere siporo idaheza, gushyiraho uburyo burambye bwo kubungabunga ibikorwaremezo, guteza imbere impano z’abakiri bato guhera mu mashuri, no gushimangira ubufatanye n’abikorera, imiryango itari iya Leta n’amashyirahamwe ya siporo, mu rwego rwo guteza imbere siporo irambye mu Karere ka Rutsiro.