RUTSIRO: ABAFITE UBUMUGA BAKOREWE UBUVUGIZI

Uyu munsi ku wa 3 Ugushyingo 2022 mu karere ka Rutsiro kuri Hotel IBIGABIRO habereye inama inama yateguwe na Humanity &Inclusion ku bufatanye n'Akarere ka Rutsiro.

Inama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose mu gihe Humanity&Inclusion yari ihagarariwe na Bwana Dieudonne MUJYAMBERE. Inama yari igamije kugaragaza ubushakashatsi bwakoze binyuze mu mushinga HELASIA no gukorera ubuvugizi abafite ubumuga ku buryo na bo bakwiye kwitabwaho ku buryo bwisumbuye ku buhari kugeza ubu.

Iyi nama kandi yari igamije kugura uruhare mu kumvikanisha politiki za Leta zireba abafite ubumuga no kungurana ibitekerezo ku buryo zashyirwa mu bikorwa. Muri iyi nama harebewe hamwe imbogamizi abafite ubumuga babura na zo mu burezi.

IBYARAGAGAYE MU BUSHAKASHATSI.

Binyuze mu mushinga HELASIA, hakozwe ubushakashatsi ku makuru ajyanye n'abafite ubumuga hagaragara ibi bikurikira hashingiwe ku tsinda ryakorweho ubushakashatsi ry'abantu basaga 200 harimo abafite ubumuga n'abatabufite:

1. Abantu 10% bazi uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga,

2. Abantu 31.3% by'abana bafite ubumuga ntibagira inyunganira ngingo bazikeneye,

3. Abafite ubumuga 68.7% batabona inkunga mu mafaranga,

4. Mu byiciro by'abafite ubumuga: 33% ntibagira ibyiciro by'ubumuga babarizwamo,

5. Mu bijyanye n'imyigire: 66% bagize amahirwe yo kugana ishuri muri bo 46% bata ishuri, 32% ntibigeze bagera ku ishuri,

6. Ku birebana n'Ubumenyi bw'abigisha: 53% : bafite ubumenyi budahagije, 19'3% nta bumenyi na mba, 33% bahawe amahugurwa na 3'8%: bahawe amahugurwa ahagije.

7. Ku bijyanye no kugira amakuru ku bafite ubumuga mu nzego z'ibanze: 26% ntibafite amakuru ku mibare y'abantu bafite ubumuga.

UBUVUGIZI BWAKOZWE.

Nyuma yo kugaragaza uko ubushakashatsi buhagze, hakozwe ubuvugizi ku bijyanye no kwinjiza gahunda y'abafite ubumuga muri gahunda y'Akarere. (Kwitabwaho mu igenamigambi).

Hifujwe kandi ko abafite ubumuga bakwitabwaho by'umwihariko mu burezi. Abarezi bagahugurwa ku buryo buhagije bwo kwita ku bafite ubumuga kandi Akarere kakagenzura ko ahatangirwa serivisi hatunganywa ku buryo bworohereza abafite ubumuga.

Mu jambo ry'umuyobozi w'Akarere, Madamu Murekatete Triphose akaba yijeje ko Akarere kazakomeza gukora ibishoka byose abafite ubumuga bagahabwa serivisi nk'abandi bose nyayo bahejwe kandi Akarere kakagira amakuru yose ajyanye n'abafite ubumuga ku buryo bitabwaho mu igenamigambi ry'Akarere.

Back