Rutsiro: Abafite ubumuga bakoze umuganda wihariye.
Uyu munsi tariki ya 4 Nzeri 2025, mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Bunyunju kuri Site iri kubakirwaho abahuye n'ibiza mu bihe bitandukanye habaye umuganda wihariye wateguwe n'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga mu Karere ikuriwe na Bwana Mvuyekure Anastase.
Umuganda witabiriwe n'abayobozi bose kuva ku rwego rw'Umudugudu kugera ku rwego rw'Umurenge n'abafatanyabikorwa batandukanye bakorera mu Murenge wa Kivumu.
Uyu muganda wari ugamije kwibutsa abafite ubumuga uruhare rwabo mu kubaka igihugu bitabira gahunda za Leta ndetse no gukangurira imbaga kwita ku bafite ubumuga no kutabatesha agaciro haba mu mvugo cyangwa mu ngiro.
Abaturage bagarutse ku mvugo zitesha agaciro abafite ubumuga harimo kubita ba kazungu mu gihe afite ubumuga bw'uruhu, ikimuga, gihume, kaboko, n'ibindi. Abaturage bibukijwe ko kuvukana ubumuga cyangwa kubugira nyuma bidasobanuye ko badashoboye kandi si amahitamo yabo kubugira. Bakwiye guhabwa agaciro nk'abandi bose.
Abitabiriye kandi baganiriye kuri gahunda za Leta zitandukanye harimo kwita ku buhinzi bahinga kinyamwuga, kwita ku burere bw'abana bakitabira gahunda z'amarerero kandi bakazinoza.
Abaturage basabwe kugira uruhare mu mibanire myiza y'abaturage, bakirinda imigirire idahwitse, ihungabanya umutekano w'umuryango mugari w'abaturage.
