Rutsiro: Abahinzi barasabwa gutera imbuto ku gihe ntawukerewe.

Uyu munsi tariki ya 26 Gashyantare 2025, mu Karere ka Rutsiro hatangijwe ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga 2025 B.

Ku rwego rw'Akarere cyatangirijwe mu murenge wa Nyabirasi, Akagari ka Terimbere mu mudugudu wa Kanombe kiyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungurije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Uwizeyimana Emmanuel ari kumwe n'umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuhinzi ishami rya Gakuta (RAB).

Nyuma y'igikorwa cyo gutera ibishyimbo mu mirima y'abaturage, abaturage n'abayobozi baganiriye ku kunoza imyiteguro y'iki gihembwe ku buryo hazaboneka umusaruro ushimishije.

Bwana Uwizeyimana yibukije abaturage ko bakwiye kubyaza umusaruro ubutaka bwose bihingwa ntihagire ubutaka busigara budahinze. Yabibukije kandi ko bakwiye guhinga neza barwanya isuri, bakoresha inyongeramusaruro zikwiye harimo imbuto y'indobanure, ifumbire y'imborere n'imvaruganda. Yabasabye kwihutira gutera bikarangira vuba kugira ngo imyaka itazagira ibibazo byo kubura imvura hashingiwe ku makuru yiteganyagihe agaragaza ko imvura ishobora kuzabura kare.

Mu gihe inama yaganaga ku musozo, abahinzi bakiriye Umuyobozi Mukuru muri minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi ushinzwe ubuhinzi Bwana Karangwa Patrick. Bwana Karangwa yagiriye abahinzi inama yo kubahiriza amabwiriza agenga ubuhinzi aho yabasabye kwitwararika kuva bagitera imbuto, kubagara imyaka, kuyisarura no kwita ku musaruro birinda kuwusesagura.

Abahinzi bashimiye imbaraga Leta ishyira mu buhinzi bizeza ko bazubahiriza inshingano z'umuhinzi. Bagaragaje imbogamizi y'uko batabasha guhinga mu gihembwe cya C kubera izuba basaba Leta ko yabafasha kuba bahinga buhira. Banagaragaje kandi ko hari igihe bahabwa imbuto idatanga umusaruro bifuza basaba inzego bireba gukora ibishoboka byose imbuto ijyanye n'ikirere ikaboneka ku buryo buhoraho.

Ubusanzwe, umwaka w'ubuhinzi ugira ibihembwe 3, ari byo A, B, na C.

Back