Rutsiro: Abahinzi bari gufashwa kumenya uko babana n’imihindagurikire y’ibihe nta guhungabana.
Umushinga Climate Change Adaptation Modalities (CCAM) ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango wa ARCOS mu bice bitandukanye by’Igihugu. Mu karere ka Rutsiro ukorera mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka Rurara uyobowe na Madamu ISHIMWE Marie Eudoxie. Ugamije kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ugahuza ibikorwa by’amashuri n’ibikorwa by’abaturage.
Muri uru rwego, hashyizweho ahantu h’icyitegererezo hakorerwa ibikorwa by’umushinga aho abaturage batandukanye bazajya bigira uburyo bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Aha hantu hashyizwe uburyo bwo kuhira imyaka kuri Ha 3, ariko umushinga ukaba uteganya ko bimwe muri ibi bikorwa bizaguka kugera ku buso bwa Ha 125, hashyizweho amaterasi yikora, hakorwa kandi haterwa imirwanyasuri, hahingwa ubwoko bw’imboga zitandukanye. Uyu mushinga ukorana n’ibigo by’amashuri 4: E.P. Kagano, E.P. Umucyo, E.P. Rugaragara na E.P. Bumba.
Mu gufasha abaturage kuzirikana uruhare rwabo mu guhangana n’izi ngaruka, abaturage bagira uruhare mu gutegura ingemwe z’ibiti bitandukanye bivangwa n’imyaka aho bashoboye gutegura ingemwe zisanga ibihumbi 41.
Tariki ya 14 Ugushyingo 2025, mu bufatanye bw’inzego zitandukanye, Akarere, Umurenge n’ubuyobozi bw’umushinga ndetse n’abahinzi, hatangijwe igikorwa cyo gutera ibi biti byatunganyijwe n’abahinzi ndetse bashimirwa uruhare rwabo mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere basabwa kutazadohoka.
Bwana NTIHINYUKA Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi yagize ati: “Gutera ibiti cyangwa gutera amashyamba ntabwo birangirana no gutera ibiti. Tugiye gutera ibiti ariko tuzabikurikirane, tuzabone ibi biti bikuze, tuzagire umuco wo gukomeza kubyitaho, tubifate neza. Igiti kirarerwa.”
Madamu ISHIMWE Marie Eudoxie, Umuyobozi w’Umushinga, yashimye ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi n’abahinzi mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga. Yagize ati: “turashima ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gutuma ibikorwa by’umushinga bigerwaho kandi bikagenda neza. Twizeye nta gushindikanya ko ibikorwa bizaguka kandi bikagenda neza cyane ko n’abaturage bamaze kubona akamaro kabyo nko kubafasha kubona umusaruro mwiza kandi mwinshi.”
Binyuze mu ijwi rya BAMBUZURWAHO, umuhinzi witabiriye gukorana n’umushinga ku ikubitiro, abahinzi na bo bishimiye impinduka umushinga umaze kubagezaho harimo gukora ubuhinzi bwongera umusaruro wabo bizeza ko bazakomeza gushyira mu bikorwa ubumenyi umushinga wabahaye ndetse bagashimangira uruhare rwabo mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Uyu mushinga watangiye mu mwaka wa 2023 hakorwa inyigo uyu munsi ukaba uri gushyirwa mu bikorwa kuzagera 2026.
Usibye Umushinga CCAM, Umuryango wa ARCOS ufite indi mushinga mu Karere ka Rutsirro harimo uwitwa “MuLaKiLa” biteganyijwejo uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 30 wita ku bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe hagabanywa imyuka mibi yoherezwa mu kirere, harwanywa isuri no guteza imbere imibereho y’abaturage na “Living Lakes Biodiversity and Climate Project”.


