Rutsiro: Abakozi b’Akarere ka Rutsiro bafashe mu mugongo imiryango 5 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Uyu munsi ku wa 13 Mata 2023, mu karere ka Rutsiro hashojwe icyumweru cy’icyunamo hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Ku rwego rw’Akarere umuhango wabereye mu murenge wa Nyabirasi muri centre ya Terimbere.

Muri urwo rwego, mu murenge wa Gihango habaye igikorwa cyo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside batishoboye imiryango 5.

Iyi miryango ni 4 yo mu kagari ka Congo Nil n’1 wo mu kagari ka Murambi aho bahawe ubufasha bw'ibyo kurya banishyurirwa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku bagize imiryango yabo.

Iki gikorwa cyakozwe n'Abakozi ba Leta bakorera ku rwego rw’Akarere ka Rutsiro n’Umurenge wa Gihango  n'ab’ ibigo byigenga bakorera mu kagari ka Congo Nil harimo abakorera ku kigo nderabuzima cya CONGO NIL, Umurenge SACCO  na World Vision Rwanda .

Iyi miryango ikaba yarasuwe mu matsinda atandukanye aho Umuyobozi w’Akarere Madamu Murekatete Triphose yari ayoboye itsinda ryasuye Nsengiyumva Joseph utuye mu Mudugudu wa Nduba, Akagari ka Congo Nil ufite umuryango ugizwe n’abantu 6.

Buri muryango wahawe

1. Ibishyimbo Kg 25,

2. Umuceri Kg 25,

3. Kawunga Kg 25

4. Carton y'isabune yo kumesa

5. Amavuta yo guteka L 5

6. Mituweli ku bagize umuryango

7. N'amafaranga ibihumbi 40000 yo kwifashisha mu gukemura ibibazo bitandukanye

Nsengiyumva Joseph, kimwe n’indi miryango yasuwe, akaba yashimiye ubuyobozi bwiza bukunda abaturage abusabira umugisha ku mana ati: "iki cyubahiro mumpaye, imana izakibahembere. Mbashimiye mbikuye ku mutima"

Madamu Mureakatete yasabye abarokotse Jenoside gukomera bakishimira ko bafite ubuyobozi bwiza kandi anabasaba gukomera mu bihe nkibi biba bitoroshye iyo hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi n’ubukana yakoranywe. Yabijeje ko ubuyobozi buzabahora hafi anaganiriza abana babo kuba intwari bakazirikana ibikorwa byaranze Inkotanyi by’ubutwari mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Back