Rutsiro: Abana basaga ibihumbi 41 bagiye gupimwa harebwa uko ubuzima bwabo buhagaze.
Uyu munsi tariki ya 13 Ukwakira 2025, mu Karere ka Rutsiro hatangijwe icyumweru cyahariwe gupima abana bari hagati y’amezi 6 na 59 hagamijwe kureba uburyo ubuzima bwabo buhagaze. Igikorwa cyantangijwe ku bufatanye bw’Akarere ka Rutsiro, Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa ndetse n’Umuryango wa World Vision.
Iki gikorwa cyatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madamu Umuganwa Marie Chantal mu Murenge wa Gihango Akagari ka Congo Nil.
Madamu Umuganwa yagarutse ku kamaro ko gupimisha umwana mu rwego rwo kumenya uko ubuzima bwe buhagaze bityo umubyeyi akamukurikiranira hafi mu gihe bigaragaye ko afite ikibazo cyangwa se agakomeza kumwitaho mu gihe bigaragaye ko nta kibazo umwana afite.
Ibipimo bifatwa ni ikizigira cy’umwana, ibiro ndetse n’uburebure aho amakuru y’ibisubizo ari yo ashingirwaho hemezwa uko ubuzima bw’umwana buhagaze. Mu gihe ibipimo bitajyana, ngo bihuze n’igipimo mpuzamahanga kigaragaza ko umwana afite ubuzima bwiza, hemezwa ko umwana afite ikibazo cy’imirere mibi ishobora kuganisha ku igwingira mu gihe hatagize igikorwa.
Iki gikorwa cyo gupima abana kikaba kigamije kugira amakuru yizewe ku buzima bw’abana hagamijwe gukumira ko hari umwana wagira ikibazo cy’imirire mibi byamutera kugwingira. Kigamije kandi gufasha abana bigaragaye ko bafite ikibazo kuvuzwa bagakira.
Uburwayi bw’imirire mibi buba mu bice bitandukanye harimo ubuhutiyeho n’imirire mibi y’igihe kirekire. Iki kibazo gishobora guterwa no kutonka neza, umwanda, kubura indyo yuzuye n’uburwayi bushobora gutuma umwana atarya uko bikwiye. Kuvura umwana ufite ikibazo cy’imirire ihutiyeho bisaba gusa iminsi 12 umwana yitaweho uko bikwiye.
Madamu Umuganwa akaba yashishikarije ababyeyi kwitabira iyi gahunda hagamijwe kugira uruhare mu kurinda abana ingaruka ziterwa n’imirire mibi harimo gushegesha ubukungu bw’umuryango bitewe no guhora kwa muganga ariko cyane cyane ingaruka yo kugwingira. Kugwingira ni ukudakura mu gihagararo, mu bitekerezo no mu mbamutima uko bikwiye. Ibi bigira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’umuntu wahuye n’ikibazo cy’igwingira ku giti cye ndetse n’ejo hazaza h’igihugu muri rusange.
Iki gikorwa kizashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima hirya no hino mu midugudu igize Akarere. Umubare w’abana bose biteganyijwe ko bagomba gupimwa mu Karere bangana n’41, 963.
Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE: African Evangelistic Enterprise) wari uhagarariwe na Bwana Venuste Gasasira, Umuhuzabikorwa wa AEE Rwanda mu turere twa Rutsiro na Karongi.