RUTSIRO: Abanyamadini biyemeje guhangana n'ibibazo bibangamiye iterambere ry'umuturage.

Uyu munsi tariki ya 25 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Rutsiro habaye inama yahuje abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere (FBOs: Faith Based Organisations) n'Ubuyobozi bw'Akarere iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Madamu Kayitesi Dative ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano mu Karere. Inama yari igamije kwibukiranya uruhare rw'amadini n’amatorero mu iterambere ry'umuturage ari na we mukirisitu w'itorero.

Madamu Kayitesi yagaragarije abitabiriye gahunda yahunda y'Akarere y'iterambere 2024-2029 mu nkingi zayo z'ubukungu, imibereho myiza n'imiyoborere myiza. Hanagaragajwe kandi ibikorwa bitandukanye byagezweho muri gahunda y'iterambere ry'Akarere 2017-2024. 

Nyuma yo kubagaragariza ibyo Akarere gateganya gukora bigamije iterambere ry’umuturage, Madamu Kayitesi yibukije ko ubuzima bw’umuturage butatera imbere uko bikwiye buri wese atabigizemo uruhare.

Pasitoro Gakwaya yagize ati: “Umurimo twahamagariwe, tuwukoze uko bikwiye, byahesha agaciro igihugu cyacu, Akarere kacu, ariko by'umwihariko umuturage wacu.”

Yakomeje agira ati: “ni ikimwaro kuba ufite abantu babayeho nabi kandi wowe ubigisha inama. Ntushobora gutunganira imana utaratunganira abantu. Igifite akamaro ni icyo tumariye abandi. Ni ko Imana idusaba.”

Madamu Kayitesi yagaragaje ko bitangaje kuba umukirisitu ari we ubayeho nabi. Yagize ati: "wa mukirisitu dufite abe ari we ubayeho nabi? Adafite ubwiherero? Atuye habi? Ntabwo bikwiriye! Isuku ntisaba ingengo y'imari ihambaye. Bisaba kuyitoza abantu bakabigira umuco."

Inama yarangiye abanyamadini biyemeje ko bagiye kongera imbaraga mu bikorwa bifasha abaturage kugira imibereho myiza kandi bagafatanya n’Akarere mu igenamigambi ry’ibikorwa. Biyemeje ko bagiye gufasha muri gahunda z’ubukangurambaga zitandukanye harimo kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Ejo Heza, kugira isuku (ubwiherero, gukorera inzu isuku neza, n’ibindi)

Madamu Kaytitesi yashimiye ubushake bw’abayobozi b’amadini yizeza ko mu bufatanye Akarere kazihuta mu iterambere kandi ubuzima bw’Akarere buzarushaho kuba bwiza. Yagize ati: “Akarere ntigakwiye kuba ku myanya mibi muri gahunda zitandukanye kandi gafite imbaraga nk’izi.”

Back