#Rutsiro: Abarokotse Jenoside bashimiwe ubutwari bwo kubabarira ababiciye ababo.

Uyu munsi tariki 4 Kamena 2023, mu karere ka Rutsiro habaye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Boneza. Umuhango wabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Kinunu ruruhukiyemo imibiri isaga 4963. Umushyitsi Mukuru yari Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rutsiro Madamu Nyirakamineza Marie Chantal.

Umuhango wanitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Murekatete Triphose, abahagarariye inzego z'umutekano, abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Kinunu, abaturage b'Umurenge wa Boneza n'inshuti zaturutse hirya no hino.

Mu ijambo rye ry'ikaze, Madamu Murekatete Triphose yihanganishije abarokotse #Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagarutse ku ncamake y'amateka y'icurwa ry'Umugambi wa Jenoside mu cyahoze ari komini Kayove Cyabarizwagamo Umurenge wa Boneza.

Hon. Nyiramirimo Odette ni we watanze ikiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati: "Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ifite aho iva. Yarateguwe; irigishwa!" Mbere y'umwaduko w'abazungu abanyarwanda bari bunze ubumwe abazungu bababibamo amacakuru ubuyobozi bubi bubiha urwaho bigeza abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Turashimira ubuyobozi bwiza bubanisha abanyarwanda mu bumwe bwuzuye amahirwe angana."

Gatera Laurent watanze ubuhamya yagarutse ku nzira y'umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagarutse ku bugome bwa Kinyamaswa Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe mu Murenge wa Boneza

.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rutsiro NIYONSENGA Philippe yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kudaheranwa n'agahinda bagaharanira kwiyubaka. Yanibukijeko kwibuka bidakwiye kubera abantu umutwaro agaruka ku mpamvu zituma twibuka harimo:
1. Kwibuka ni Inkingi ikomeye y'Ubumwe bw'Abanyarwanda,
2. Kwibuka ni Umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba inkomoko y'amacakubiri yagejeje abanyarwanda kuri Jenoside,
3. Kwibuka bituma abene gihugu bakanguka bakagira imyumvire iharanira guteza imbere imiyoborere myiza, n'izindi .


Ati: "Abantu bajye bavuga amateka uko ari ntakuyagoreka."

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rutsiro Madamu Nyirakamineza Marie Chantal yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanze imbabazi. Ati: "Gutanga imbabazi byabaye umusanzu ukomeye wo kwiyubaka, komora ibikomere no kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda."
 

Back