Rutsiro: Abasenyewe n’ibiza bishimiye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mu nzu nshyashya.

Uyu munsi tariki ya 08 Werurwe 2026, Akarere ka Rutsiro kishimiye kwakira ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba aho wabereye mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Bunyunju.

Mu kwizihiza uyu munsi, hakozwe ibikorwa bitandukanye harimo kuremera abatishoboye borozwa amatungo magufi n’amaremare ariko igikorwa nyamukuru kiba gutaha inzu zubakiwe abatishobye basenyewe n’ibiza mu bihe bitandukanye mu Karere ka Rutsiro.

Inzu  434 zubatswe kuri site 23 mu Karere ni zo zatashywe aho zuzuye zitwaye akayabo gasaga miliyari 4 z’amafanga y’U Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ku nkunga ya Banki y’Isi. Abazitujwemo, bafashijwe kubona ibikoresho by’ibanze bitandukanye harimo ibiryamirwa (matora, Uburingiti),  ibikoresho by’isuku n’ibiribwa byo kubafasha kwinjira mu nzu mu mutekano usesuye. Ibi bikoresho bikaba byatanzwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo World Vision, African Evangelistic Enterprise (AEE). Inzu muri izi zatashywe ifite agaciro ka 7.588.333 Frw.

Abaturage batishoboye bahawe inzu bashimiye Leta yita ku baturage basezeranya ko bazazifata neza kandi bagakora bakiteza imbere ku buuryo amateka yabo ahinduka. Izi nzu bazishyikirijwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana NTIBITURA Jean Bosco ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Madamu Kayitesi Dative.

Kugeza ubu, Akarere karacyafite imiryango 311 itaratuzwa kuko hagishakishwa ubushobozi n’uruhare rw’abafatanyabikorwa kugira ngo nabo batuzwe heza.

Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere Madamu Kayitesi Dative yashimiye ubuyobozi ku kwita ku baturage n’uruhare rwa ba Mutimawurugo mu kugira umuryango utekanye aho bagize uruhare mu kuzamura isuku mu muryango, kwita ku burere bw’abana no kurwanya ihohotera rikorerwa mu  ngo. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku wrego rw’Igihugu, Madamu Umubyeyi Béatrice, yagarutse ku kamaro k’Umugore mu kubaka umuryango. Ati: “Umuryango wacu ni igicumbi kamere cy’Umuryango Nyanrwanda. Mube urugero aho mutuye muharanire kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye!” Yakomeje asaba abashaka gushinga urugo kubanza kubitekerezaho ntibihutire gushaka bakiri bato. Yashimiye kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwateguye neza imigendekere y’uyu munsi. Yashishikarije abagore guharanira kujya mu nzego zifata ibyemezo bagafatanya n’abagabo batabavunisha bakazamurira hamwe Igihugu.

Bwana Ntibitura Jean Bosco, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yashimiye abagore baharanira kwihangira imirimo no kurwanya ihohotera rushingiye ku Gitsina. Yasabye buri wese gufatanya n’abagore n’abakobwa gukumira amakimbirane mu miryango, kurwanya igwingira ry’abana, guharanira ko abana badata ishuri, kandi tukazagira ejo hazaza twese tuhafatanyije nk’Abanyarwanda.

Uyu munsi wizihijwe hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “UMUGORE NI UW’AGACIRO!”

Back