Rutsiro: Abaturage bakanguriwe kwirinda gutanga ruswa mu nkiko.
Ku bufatanye n'urukiko rwisumbuye rwa Karongi, mu Murenge wa Kigeyo Akagari ka Nyagahinika habereye ubukangurambaga bugamije kurwanya RUSWA mu nkiko buyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative.
Ubu bukangurambaga bwakozwe binyuze muri gahunda y'Icyumweru cyahariwe kurwanya RUSWA mu Nkiko.
Visi Perezida w'urukiko rwisumbuye rwa Karongi Bwana Jean Pierre Uwizeyimana yagize ati: “RUSWA ni kirazira mu nkiko. Ntawukwiriye kugura serivisi zirebana n'ubutabera. Amafaranga atangwa mu rukiko ni agenwa n'itegeko harimo amagarama, ihazabu, ..”
Yakomeje ati: "niba hari umuntu ugusabye RUSWA, yimuhe nurangiza utange amakuru. Mu itegeko rishya, uwatanze ruswa agatanga amakuru ntabihanirwa. Abihanirwa iyo yacecetse ntatange amakuru bikamenyekana."
Abaturage bakaba bashishikarijwe kudaceceka mu gihe babonye ahatanzwe RUSWA. Basabwe gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe kandi bibutswako hari itegeko rirengera umuntu watanze RUSWA cyane ko agirwa ibanga mu gihe hakurikiranwa icyo cyaha.
Madamu Kayitesi yashishikarije abaturage kubana birinda imanza, bakirinda RUSWA, kandi mu gihe bagiranye ikibazo n'umuturanyi bakihatira kugikemura mu bwumvikane. Yabibukije ko inkiko atari yo nzira ya mbere yo gukemura ibibazo. Yagize ati: "inkiko zituma umutungo w'urugo uhomba. Imanza si nziza. Ni ngombwa kuzirinda!"