Rutsiro: Abayobozi bakiye ibitekerezo by’abaturage bifuza ko byitabwaho mu igenamigambi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025, mu mirenge igize Akarere ka Rutsiro habaye Inteko z’Abaturage zisanzwe, aho abaturage baganiriye n’ubuyobozi ku ngingo zitandukanye zijyanye n’imibereho yabo n’iterambere ry’Akarere.
Izi nteko zagarutse cyane ku guhugura abaturage ku ruhare rwabo mu igenamigambi ry’Igihugu, cyane cyane bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Iterambere y’Imyaka 5 (NST 2) ya 2024-2029.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, yifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Mwendo, Umurenge wa Mukura, aho yasabye abaturage kugira uruhare rugaragara mu gutanga ibitekerezo bigamije kubaka igihugu. Yagize ati: “Igenamigambi ry’igihugu rigomba gushingira ku bitekerezo by’abaturage, kugira ngo ibyo tubateganyiriza bijyane n’ukuri kw’ibibabangamiye n’icyabateza imbere.”
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Bwana Uwizeyimana Emmanuel, yifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Remera, Umurenge wa Boneza, abashishikariza kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere, cyane cyane iziteza imbere ubukungu bw’ingo.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Madamu Umuganwa Marie Chantal, yifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Teba, Umurenge wa Gihango, aho yibukije akamaro k’inteko z’abaturage nk’uburyo bwo kwegera ubuyobozi no gutanga ibitekerezo byubaka.
Muri izi nteko, abaturage bagize uruhare mu biganiro, bagaragaza ibitekerezo n’ibyifuzo byabo ku bikorwa by’iterambere bifuza ko byitabwaho kurushaho. Ibi bitekerezo bikaba bizitabwaho mu igenenamigambi ry’umwaka w’ingengo y’imari wa 2026-2027.
Ibitekerezo by’abaturage bikaba bikomeje kwakirwa mu gihe cy’ukwezi kose kugera tariki ya 31 Ukwakira 2025. Ushaka gutanga igitekerezo, ashobora kwegera ubuyobozi bumwegereye akakibagezaho, guhamagara telefoni y’Akarere itishyurwa 4367, kwifashisha imbuga nkoranyambaga z’Akarere :x, facebook, instagram na Youtube cyangwa se email y’Akarere info@rutsiro.gov.rw