Rutsiro: Abayobozi basabwe gukomeza gufasha abaturage kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uyu munsi tariki ya 28 Gicurasi 2025, ku biro by'Akarere hateraniye inama y'umutekano y'Akarere yaguye. Iyi nama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Bwana Uwizeyimana Emmanuel ari kumwe na Brig. Gen. Albert Rugambwa, yitabirwa n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'Imirenge, ab’Utugari, abakozi bashinzwe Iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu mu Kagari, abayobozi b’inzego z’umutekano mu karere, abayobozi b'amashami ya Polisi n'aba DASSO mu mirenge, abayobozi b’amashami mu karere n'abahagarariye inkeragutabara mu mirenge.

 

Brig. Gen. Albert Rugambwa yibukije abayobozi gukunda u Rwanda no ku rwitangira kandi bakagira ubushake bwo gukunda igihugu. Ati: "turava kure! turajya kure! Umutekano ni ubuzima. Ni umwuka duhumeka. Buri muntu aba awukeneye!" Yakomeje asaba abayobozi guhaguruka bagakumira ingengabitekerezo ya Jenoside. Ingengabitekerezo akaba ari ikibazo kibangamira cyane ubusugire n'umutekano by'igihugu. 

 

Abayobozi basabwe gufasha abaturage kuzirikana ububi bwa Jenoside bigira ku mateka aho basabwe gushyira imbaraga mu gikorwa cyo gusura inzibutso hagamijwe kwigira ku mateka himakazwa ubumwe n'ubudaheranwa by'abanyarwanda.

 

Abayobozi basabwe gusuzuma uburyo abaturage bahabwa serivisi no kuzinoza no kugaruka ku myitwarire iranga umuyobozi cyane cyane mu tugari.

 

Muri iyi nama hibanzwe cyane ku gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa by'abanyarwanda. Abayobozi bashishikarizwa kugira uruhare mu kuyikumira no gukangurira abaturage kuyirinda ndetse bagafata ingamba zihamye kandi zihoraho.

 

Hanagarutswe ku byaha bigaragara ku bwiganze mu Karere harimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gusambanya abana, ubwambuzi bushukana no gukoresha ibikangisho.

 

Abayobozi basabwe kongera ubukangurambaga bugamije gukumira ibyaha no gushyira imbaraga mu gukumira amakimbirane yo mu ngo.

Back