Rutsiro: AEBR irashishikariza abakirisitu kwizigamira bagategura Ejo Heza.

Uyu munsi tariki ya 26 Ukwakira 2022, mu murenge wa Nyabirasi Akagari ka Cyivugiza, ku cyicaro cya Paruwasi y'itorero A.E.B.R Cyivugiza, habereye ibirori byo kwizihiza icyumweru cyo kwizigama cyateguwe ku bufatanye bw’Itorero AEBR (Association of Baptist Churches in Rwanda) na Hope International.

Iki cyumweru kikaba cyarahawe insanganyamatsiko igira iti: "Twiyubakire Ejo Heza Twizigamira."

Abakirisitu bibukijwe akamaro ko kwizigamira basabwa kugira umwete wo kuzigama bakitegurira Ejo Heza hakiri kare. Basabwe gufata amahirwe Leta  ibashyiriraho muri iyi gahunda harimo ko amafaranga abaturage abri mu byiciro I, II n’icya III bizigamira Leta ibaha inyungu ndetse ikanabongereraho ibihumbi 18 mu gufasha umuturage kuzabona amafaranga ya Pensiyo amufasha mu masaziro ye.

Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Rutsiro Bwana Uwihaanganye Jean Baptiste wari uhagarariye karere muri ibi birori akaba yashimiye itorero rya AEBR ku bufatanye rigira mu gufasha umuturage kwiteza imbere na we abizeza ko Ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza kubaba hafi mu bikorwa byabo. Yashimiye abakirisitu bafashe iyambere ubu bakaba bageze ku ntera ishimishije mu kwizigama anasaba abatarabikora kubitangira uyu munsi.

Bishop NDAGIJIMANA Emmanuel, Umuyobozi Mukuru wa AEBR akaba n’Umuvugizi wayo mu Rwanda, akaba yashimangiye akamaro ko kwizigama agira ati: "Ejo Heza hatangira uyu munsi, umukirisitu ni we Munyarwanda. Birakwiye ko abakirisitu rero twitabira gahunda ya Ejo Heza. Uwizigamye asaza neza ntabe umuzigo kuri Leta.”

Kugeza ubu, abakirisitu ba AEBR hirya no hino mu karere ka Rutsiro bakaba bizigama binyuze mu matsinda 158. itsinda rya mbere, Terimbere Mukirisito, riri mu murenge wa Murunda n’ubwizigame bwa Frw 5 000 000. Kwizigama bihera ku giceri cy’100 bitewe n’amikoro y’umukirisitu. Amatsinda yose afite ubwizigame bungana n’amafarangaa Fr 33 407 980 kugeza ubu.

Muri iki cyumweru, hazakorwa ibikorwa by’urukundo hafashwa abatishoboye, gutabarana ku bafite ibibazo, kubakira abatishoboye no gutanga ibyo kurya.

Ibi birori kandi byanaranzwe no gutaha inzu 2 zubakiwe abatishoboye, batashywe n’akanyamuneza babonye imiryango ibakinguriwe bagataha icumbi rikwiye bagatana no kwitsa imitima yo kurara nabi.

Umuyobozi wungirije wa Hope international ku rwergo rw’Igihugu, Kayiranga  Andrew, ni we wari uhagarariye Hope International

Back