Rutsiro: AGAKIRIRO, inzira yo kuba intyoza mu mwuga no gucengera ubukire.
Muri gahunda y’Igihugu yo guteza imbere urubyiruko no guhanga imirimo mu buryo burambye, Leta y’uRwanda yashyizeho gahunda zitandukanye kugira ngo igere ku ntego yihaye. Imwe muri izo gahunda, harimo no kubaka udukiriro hirya no hino mu gihugu, buri Karere kakagira AGAKIRIRO, aho abakora imyuga itandukanye babona aho bakorera bafite umutekano.
Guhuza abantu bafite imyuga itandukanye bagakorera hamwe, bayabafashije kunoza ibyo bakora, kunguka ubumenyi bwisumbuye ku bwo bari basanganywe, ariko ikiruta ibindi, bibafasha gukirigita ifaranga ku buryo ubu harimo n’abatakibuka ikintu bita kuganya bitewe n’ubukene. Uyu munsi, hari benshi, kandi mu ngeri zose urubyiruko n’abakuze, baciye ukubiri n’ubukene ubu bakaba babarirwa mu bakire aho batuye. Urugero rw’ibi, turarusanga mu GAKIRIRO ka Rutsiro.
Bwana MUGISHA (izina yitiriwe muri iyi nkuru) arahamya neza ko agakiriro kamugiriye akamaro, kakamuhindurira ubuzima uyu munsi akaba atagira icyo akenera ngo akibure kubera ko ubushobozi bujyanye n’amafaranga abufite. Yashishikarije urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora, bakiga umwuga barangiza bakagana agakiriro. Bwana Mugisha yakomeje avuga ko gukorera mu gakiriro bidasaba igishoro gihambaye. Ahubwo bisaba kuba ufite ubushake bwo gukora.
Yagize ati: “gukorera mu gakiriro harimo uburyo bwinshi. Ushobora guhitamo gukodesha ikibanza cyawe, ugashyiramo ibikoresho byawe ubundi ukabyaza umwuga wawe ubukire. Ushobora kuba udafite ubwo bushobozi ariko ukaza ugasanga ubufite akaguha akazi, yaba agahoraho cyangwa nyakabyizi.” Bwana Mugisha yakomeje avuga ko AGAKIRIRO kamufashije kugera ku mitungo myinshi afite harimo imirima yaguze, amashyamba ndetse n’inka. AGAKIRIRO kandi kamufashije kurihira abana ishuri ubu bakaba bamwe bararangije abandi bagereje. Yakomeje kandi avuga ko nta muntu wakorera mu gakiriro ngo abure umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza, Ejo Heza n'ibindi.
Mu GAKIRIRO, hakorerwamo imyuga itandukanye harimo ububaji, ubudozi, ubusudizi bw’ibyuma, ubukorikori n’indi myuga ababyifuza baba bashaka kuhakorera nyuma yo gusuzumwa n’inzego zibishinzwe.
Abakorera mu GAKIRIRO, kugeza uyu munsi baravuga ko abakiriya bahari kandi bashima ibikorerwamo. Barashima Leta yafashe iya mbere igatekereza ku baturage bari bafite imyuga itandukanye ariko bafite ikibazo cy’aho gukorera ubu kikaba cyarakemutse.
Uyobozi bw’Akarere bukaba bukomeza gushishikariza abaturage cyane cyane urubyiruko kugana AGAKIRIRO cyane ko harimo inyungu nyinshi mu guteza imbere umwuga wabo bibaganisha ku bukire burambye. Burasaba na none abagakoreramo kwibuka ko gusigasira ibyagezweho ari inshingano z'Umunyarwanda bakagakoreramo birinda kwangiza.