Rutsiro: Akarere gakomeje guhangana no gusana ibyangijwe n’ibiza: ibiraro 4 biri kubakwa.

Tariki ya 2 ishyira iya 3 Gicurasi 2023 ni itariki abatuye Akarere ka Rutsiro n’Igihugu cyose muri rusange batazibagirwa byoroshye.

Icyo gihe, imvura yihereranye ijoro ryose iragwa. Ni ubwo imvura ari umugisha kandi abantu batayibonye byagorana kubaho, ariko iyo ibaye nyinshi iteza ibibazo ikangiza byinshi. Ni ko byagenze kubera ko yahise isize abaturage b’Akarere ka Rutsiro n’abayobozi mu mpungenge z’ubuzima bwabo aho yateje urupfu rw’abantu 29, yangiza ibikorwa-remezo, imyaka y’abaturage, inzu z’abaturge abandi bakomerekera mu biza byabaye.

Ku bufatanye na Leta, hahise hashakwa ibisubizo byihuse bigamije guhumuriza no kwita ku baturage aho ababarirwa mu bihumbi bashyizwe mu nkambi, bagafashwa kubona ibyo kurya, kwambara ndetse n’abana bagashwa gukomeza amashuri ntawucikanywe.

Nyamara n’ubwo byakozwe gutyo, hari ibitari guhita bikemuka byasabaga ingengo y’imari iremebereye kandi bikabaabitahita bikorwa. Muri byo, harimo ibiraro byangiritse aho mu Karere habarurwa ibiraro byinshi byose byangijwe n’ibiza mu bihe bitandukanye. Ibi biraro byatumye ubuhahirane bugorana mu bice bimwe na bimwe ndetse abaturage basigara mu bwigunge.

Mu gushaka ibisubizo, ku bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Inzego z’Ibanze (LODA), Akarere kari kubaka ibiraro 4 byihutirwa kurusha ibindi.

Ibyo biraro ni ikiraro cya Kazibaziba, icya Nyamwenda, icya Barahoga n’icya Gatare.

Ikiraro cya Kazibaziba giherereye mu murenge wa Mushubati cyangijwe n’imvura yo mwijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi 2023. Iyangirika ry’iki kiraro ryatumye imigenderanire n’imihahiranire hagaati y’utugari twa Cyarusera na Mageragere bigorana. Byashyize igice cy’inini cy’Abaturage mu bwigunge aho kugera ku bigo by’amashuri, insengero n’amasoko byari bigoranye. Imirimo yo kubaka iki kiraro igeze ku kigero cya 80% bikaba biteganyijweko ku cyubaka birangirana n’Ukwezi kwa Kamena 2025. Iki kiraro kizuzura gitwaye akayabo ka miliyoni 124,370,322. 

Ikiraro cya Nyamwenda giherereye mu murenge wa Kivumu cyangijwe n’imvura yo mwijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi 2023. Gihuza utugari twa Kabere muri Rutsiro na Busoro muri Rubavu. Kuba iki kiraro cyarangiritse, byatumye ubuharirane hagati y’uturere twombi buzahara ndetse abaturage b’Akarere ka Rutsiro bagira ubwigunge. Umusaruro wagurishwaga mu Karere ka Rubavu waragabanutse bikagira ingaruka ku iterambere ry’abaturage muri rusange. Nyamwenda izatwara miliyoni 146,717,752.

Ikiraro cya Barahoga giherereye mu murenge wa Mukura mu kagari ka Mwendo na cyo cyangijwe n’imvura yo mwijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi 2023. Kwangirika kwacyo byashyize abaturage b’Akagari ka Mwendo mu buzima butaboroheye aho kugeza umusaruro wabo ku masoko byabaye ingorabahizi. Uyu ni wo muhanda wonyine ubasha kugera ku biro by’Akagari no ku bindi bikorwa remezo. Barahoga izatwara miliyoni 127,440,439.

Ikiraro cya 4 Akarere kagomba kubaka ni ikiraro cya Gatare giherereye mu Murenge wa Nyabirasi. Gihuza utugari twa Ngoma na Busuku kikambuka umugezi wa Sebeya, umwe mu migezi minini ibarizwa mu karere ka Rutsiro. Kubera uburyo iki kiraro kiremereye, imirimo yo kucyubaka ntiratangira ariko isoko ryaratanzwe kandi uzarikora yamaze kuritsindira. Ubu inyigo yacyo yarabonetse ku buryo imirimo nyir’izina igiye gutangira.Imirimo yo kubaka ikiraro cya Gatare izatwara 1/3 cya miliyari ku mafaranga angana na miliyoni 307,036,546.

Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bukomeje gusaba abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa barushaho kubisigasira no gutanga amakuru ku bashaka ku byangiza. Ibindi biraro na byo bikaba bigenda bikorerwa inyigo bigashyirwa mu igenamigambi ry’ibikorwa kugira ngo bizagende bikorwa.

Back