Rutsiro: Akarere ka Rutsiro kazakoresha asaga miliyari 40 mu mwaka wa 2026-2027.

Ku biro by’Akarere habereye inama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, iyobowe na Visi Perezida Bwana Ngendo Martin. Mu by’ingenzi, inama iremeza ingengo y’imari y’Akarere mu mwaka wa 2026-2027, gusuzuma dosiye zikeneye ingurane, inagaruke kuri raporo za Komisiyo zayo.

Inama yasuzumye inemeza ingengo y’imari y’Akarere umwaka wa 2026-2027, isuzuma dosiye zitandukanye kikeneye ingurane ku mitungo y’abaturage yakuweho kubera inyungu rusange, raporo zitandukanye za Komisiyo z’Inama Njyanama, no kwemeza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere mushya.

Inama Njyanama y’Akarere yemeje ingengo y’imari y’umwaka wa 2026-2027 ingana na 40,158,203,958. Ingengo y’imari y’Akarere ivugururwa nyuma y’amezi 6, aho ishobora kongerwa cyangwa ikagabanuka. Bwana Ngendo Martin, Visi Perezida, yahise ayishyikiriza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere w’Umusigire Bwana NTAWUMENYUMUNSI Alphonse nk’umugenga mukuru w’ingengo y’imari y’Akarere.

Ingengo y’imari ikaba yaribanze ku bikorwa remezo harimo kubaka imhanda, ibiraro, inyubako za Leta n’ibindi.

Muri iyi nama kandi, hemejwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere mushya Madamu Ancille GARUKURARE.

Usibye abajyanama, iyi nama kandi yitabiriwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano mu Karere, abanyamabanga nshingwabikorwa b'Imirenge, abayobozi b'amashami mu Karere hari kandi n'intumwa za Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi  (MINECOFIN). 

Back