Rutsiro: Amakipe ya Boneza mu bagabo na Rusebeya mu bagore yakatishije itike ya ½ cy’irangiza ku rwego rw’Intara.

Uyu munsi tariki ya 11 Werurwe 2026, amarushanwa y'UMURENGE KAGAME CUP yakomeje hakinwa imikino yo ku rwego rw'Intara muri ¼. 

Hakinnye amakipe y'Umurenge wa Rusebeya uhagarariye Akarere ka Rutsiro n'uwa Ngororero uhagarariye Akarere ka Ngororero mu bagore birangira Rusebeya isezereye Ngororero ku bitego 3-0.

Mu bagabo, hakinnye amakipe y'Umurenge wa Boneza uhagarariye Akarere ka Rutsiro n'uwa Ngororero uhagarariye Akarere ka Ngororero birangira Boneza isezereye Ngororero ku bitego 3-1.

Umuyobozi w'Akarere, Madamu Kayitesi Dative wakurikiranye iyi mikino yabereye ku kibuga cya Bugabo mu Murenge wa Ruhango, yashishikarije urubyiruko gukomeza kwitabira aya marushanwa bateza imbere impano zabo ari na ko birinda ibiyobyabwenge harimo n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Amakipe ya Rutsiro akaba azakomeza mu marushanwa muri ½ kuri iki cyumweru aho abagore bazakinira I Rusizi bahura n'Umurenge wa Gihundwe abagabo bagacakirana na Rubengera yo muri Karongi.

Back