Rutsiro: Amarerero afite uruhare runini mu gukumira igwingira.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2022, Itsinda rya Banki y’Isi riyobowe na Nkosinathi n’Ikigigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire y’Umwana riyobowe na Irene UWONKUNDA yasuye Akarere ka Rutsiro mu rwego rwo kureba imikoreshereze y’Inkunga itangwa na banki y’Isi muri gahunda y’Umushinga wo Gukumira no Kugabanya Igwingira (SPRP).

Izi ntumwa zakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose aho babanje kugirana inama ngufi Akarere kakagaragaza ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya igwingira kakoreshejemo amafaranga gahabwa na Banki y’Isi ndetse n’inzira y’Urugamba rwo kurwanya igwingira guhera mu myaka 10 ishize.
Abagize amatsinda bahawe umwanya bagira ibyo basobanuza aho Uboyobozi bwabahaye ibisonuro ku bibazo byose babajije bakanyurwa.
Nyuma y’Inama, Abagize amatsinda bakomereje mu murenge wa Kivumu bayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Madamu Musabyemariya Marie Chantal mu kureba uburyo ibikorwa bigamije kurwanya igwingira bihagaze hasurwa urugo mbonezamikurire rwo mu rugo n’urugo mbonezamikurire rw’ikitegererezo rwa Karambi ruherereye mu Kagari ka Karambi.
Abagize amatsinda baganiriye n’ababyeyi barera muri izo ngo mbonezamikurire zombi, abajyanama b’ubuzima mu kagari ka Karambi n’Incuti z’Umuryango bungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo gahunda zigamije guca igwira zirangire burundu.
Abagize amatsinda kandi bagize uruhare mu gutera imboga ku karima k’igikoni k’Urugo Mbonezamikurire rwa Karambi mu gushyigikira gahunda yo kurya indyo yuzuye ku bana.
Mu rugo mbonezamikurire hatangirwamo serivisi zigera muri 5 ari zo kwita ku buzima bw’umwana, umutekano we, uburezi, Isuku n’imirire.
Mu karere ka Rutsiro, habarurwa amarerero 1608 yose hamwe harimo 1458 ashingiye kungo, 13 y’ikitegererezo, ashingiye ku mashuri 98 na 39 ashingiye aho abantu bahurira. Aya ma rerero yose atuma Akarere ka Rutsiro kagira amarerero 3 kuri buri mudugudu.
Igwingira mu karere ka Rutsiro rihagaze kuri 44,4 % kugeza ubu ushingiye ku ibarura ry’abaturage riheruka.
Ubuyobozi bw’Akarere burakomeza gushishikariza abaturage kujyana abana mu marerero kuko bibagira akamaro gakomeye karimo gutuma bakura neza batagwiye haba mu gihagararo, mu bwenge ndetse no mu burere bikagira urahare mu kubaka ahazaza heza h’Igihugu.