Rutsiro: Ambasaderi Cerutti Gilles w’Ubusuwisi mu Rwanda yasuye Akarere ka Rutsiro.
Ku biro by’Akarere, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, ari kumwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, yakiriye Ambasaderi w’Ubusuwisi mu Rwanda Nyakubahwa Cerutti Gilles n’intumwa ayoboye mu ruzinduko rwari rugamije kureba uko ibikorwa byo muri gahunda igamije guteza imbere imirire iboneye mu Karere bihagaze.
Nyakubahwa Cerutti Gilles yari ari kumwe n’Umuyobozi wa GAIN (Global Alliance for Improved Nutrition) ku rwego rw’Isi, Bwana Lawrence Haddad, Umuyobozi w’umushinga “Imirire Iboneye” ku rwego rw’Igihugu, Bwana Silver Karumba, Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire y’Umwana (NCDA), Madamu Assumpta Ingabire, Umuyobozi Mukuru muri Ministeri y’Ubuhinzi Ushinzwe Igenamigambi Madamu Chantal Ingabire n’abandi bashyitsi batandukanye.
Gahunda y’“Imirire Iboneye”, ushyirwa mu bikorwa ku nkuga ya GAIN ukaba witezweho kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi no gukumira igwingira. Uru ruzinduko rwagaragaje intambwe nziza imaze guterwa ndetse runashimangira ubushake bwo gukomeza guteza imbere imirire myiza n’imibereho myiza y’abaturage.
Nyuma yo kwakirwa, itsinda riherekejwe n’Umuyobozi w’Akarer Madamu Kayitesi Dative ryasuye ibikorwa bitandukanye aho biherereye birimo Ikigo cy’Imikurire y’Umwana (ECD) cya Bumba giherereye mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Bumba. Muri iki kigo abana bahabwa serivisi z’imirire iboneye. Basuye kandi umurima w’igerageza w’ibishyimbo bikungahaye ku butare uri mu Murenge wa Murunda, ugamije guteza imbere ibihingwa bifasha mu kurwanya imirire mibi. Nyuma yahoo bakomeje basura ahari gutegurirwa inkoko zitera amagi zigera ku 3,000, zizafasha kongera intungamubiri no kuzamura ubukungu bw’ingo, by’umwihariko ingo zitishoboye.
Mu ijambo rye, Madamu Kayitesi Dative yashimiye abafatanyabikorwa ku ruhare bagira mu gukumira no kurwanya imirire mibi n’igwingira, agira ati: “Turashimira abafatanyabikorwa bacu ku bufatanye bukomeye baduha mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira. Turizeza ko Akarere kazakomeza gukorana na bo kugira ngo tugere ku ntego yo kugira abaturage bazira imirire mibi n’igwingira.”
Nyuma yo kuganira n’abagenerwabikorwa mu bice bitandukanye byasuwe, Ambasaderi hamwe n’Umuyobozi wa GAIN (Global Alliance for Improved Nutrition), binyuze mu mushinga Combating Malnutrition in Rwanda through Sustainable Food Systems (Imirire Iboneye), bashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro ku mikoranire myiza igaragazwa, ifasha ibikorwa by’umushinga kugerwaho ku gihe no gutanga umusaruro ugaragara mu mibereho y’abaturage.
Kugeza ubu, ikibazo cy’igwingira mu Karere kiri kuri 33,8, mu gihe hakomeje urugamba rwo gutoza abaturage gufata indyo yuzuye hanozwa imirire iboneye.