Rutsiro: Biyemeje korora ingurube kinyamwuga mu kunoza uruhererekane rw'ubworozi bw'ingurube.
Uyu munsi tariki ya 5 Kanama 2025, ku biro by'Akarere habereye inama yahuje abari mu ruhererekane rw'uborozi bw'ingurube harimo aborozi n'ababafasha mu karere. Inama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative itegurwa binyuze mu mushinga wa PRISM ku bufatanye n'ikigo cy'igihugu cyishinzwe ubuhinzi n'ubworozi.
wabashishikarije korora kinyamwuga.
Kugeza ubu mu Karere habarurwa ingurube 18004, 495 muri zo zikaba zaragezweho ku bufatanye na PRISM. Binyuze mu mushinga wa PRISM, amatsinda 21 ni yo yorora ingurube.
Umushinga wa PRISM uzasoza icyiciro cya mbere cy'umushinga mu mwaka wa 2026 aho ufite intego yo gufasha abaturage kwikura mu bukene batangiriye ku matungo magufi: ingurube, ihene, intama n'inkoko.
Usibye ingurube kandi, abaturage bahawe intama 1172 n'inkoko 10570.
Nk'uko byagarutsweho na Bwana Nelson Karemera, bishimangiye kandi n'intego ya PRISM muri rusange aho igira iti: "duharanira iterambere rirambye!", abaturage borojwe n'ingurube na PRISM ntibifuzwa ko bahorana ingurube 1 cyangwa 2 gusa. Ahubwo barifuzwako bakuramo ba rwiyemezamirimo bakomeye boroye ingurube nyinshi.
Ku bufatanye na PRISM, mu Karere mu murenge wa Kivumu hubatswe ibagiro rigezweho ritunganya inyama z'ingurube. Ariko kugeza ubu hakaba hakiri imbogamizi y'uko nta Rwiyemezamirimo ufatika uraboneka wo kurikoresha.
Aborozi bashishikarijwe gukomeza kororera mu matsinds kubera ko bigira inyungu zitandukanye harimo kubona isoko ryiza kandi byihuse, kubona ibiryo mu buryo bworoheje, kubona ubuvuzi n'izindi serivisi zihabwa umworozi.
Madamu Kayitesi yashimiye umushinga PRISM, RAB n'izindi nzego bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga yizeza ko Akarere kagiye gukora ibishoboka mu gukemura imbogamizi zihari. Yagize ati:"tugiye gukora ibishoboka ku buryo mu Karere ka Rutsiro haboneka Rwiyemezamirimo uzana ibiryo by'ingurube byuje ubuziranenge ababikeneye bakabibonera hafi! Ikindi kandi turashyira imbaraga mu kugeza intanga ku borozi ku gihe."