Rutsiro: Bwana Uwizeyimana yibukije urubyiruko: “Ejo hazaza hari mu biganza byacu!”
Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kamena 2025, kuri Hotel UBUMWE habereye inteko rusange y’urubyiruko ku rwego rw’Akarere yitabiriwe n’urubyiruko ruhagarariye abandi, abahagarariye imirenge, uhagarariye World Vision Rwanda, uhagarariye Caritas Rwanda, inzego z’umutekano n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Uwizeyimana Emmanuel.
Mu gutangiza iyi nama, Bwana Uwizeyimana Emmanuel, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “uruhare rw’urubyiruko mu kubaka Igihugu”. Yagize ati: “urubyiruko muri imbaraga z’Igihugu zubaka kandi ejo hazaza hari mu biganza byacu. Dukwiriye gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga akazi n’imbarutso y’iterambere rirambye.” Yakomeje abibutsa ko urubyiruko rukwiriye kwitabira ibikorwa bikorerwa aho batuye bibyara inyungu.
Madamu Uwimbabazi Zawadi, uhagarariye urubyiruko ku rwego rw’Igihugu, yashimiye urubyiruko ibikorwa bakora byo kuzamura ubukungu bw’Igihugu ndetse n’ubufasha Igihugu giha urubyiruko mu kwiteza imbere. Yakomeje agira ati: “dukwiriye gukoresha imbaraga dufite buri wese agaharanira gutera imbere bityo agafasha mugenzi we. Urugamba rw’intwaro bararurwanye, twebwe rero dukwiriye gushyira ikirenge mu cyabo dushyigikira ibyagezweho duharanira iterambere rirambye.”
Uhagarariye inama y’urubyiruko mu Karere, Bwana Nshimiyimana Zephanie, yagaraje aho imihigo y’urubyiruko igeze ndetse n’aho bari gushyira imbaraga mu kwihutisha iterambere rirambye. Yagize ati: “mu bikorwa urubyiruko rukora buri munsi bigaruka ku iterambere ry’abaturage aho twibanda ku gufasha abatishoboye, gutanga umuganda no gufasha urubyiruko muri rusange. Twe, nk’urubyiruko, turahari kandi turiteguye mu kubaka u Rwanda twifuza runogeye buri wese.”
Urubyiruko rw’Akarere ka Rutsiro rwubatse inzu z’abatishoboye zisaga 62, imwe muri buri Kagari, hasanwa ubwiherero n’ibindi bikorwa bitandukanye. Hahembwe imirenge yahize iyindi mu kwesa imihigo aho Umurenge wa Musasa wegukanye umwanya wa mbere ugahabwa igikombe cy’ishimwe, icyemezo cy’ishimwe giherekejwe n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu. Umurenge wa Mushonyi n’uwa Mukura bihabwa ibyemezo by’ishimwe n’ibihumbi mirongo itanu buri umwe nk’uko yakurikiranye ku myanya. Iyindi mirenge yose yitabiriye yahawe imipira yo gukina ndetse banashishikarizwa kuguma mu ngamba.
Mu baturage batuye Akarere ka Rutsiro, urubyiruko rungana n’ 99,652.