Rutsiro: FFRP mu bukangurambaga ku itegeko rigenga abantu n’umuryango no kurwanya inda ziterwa abangavu.

Kuva ku itariki ya 31 Ukwakira kugeza ku ya 01 Ugushyingo 2025, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ibinyujije mu mahuriro yayo abiri — Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) n’ Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira Imibereho myiza y’Abaturage n’Iterambere (RPRPD) — irimo gukora ubukangurambaga bugamije gusobanurira Abanyarwanda ibikubiye mu Itegeko No 71/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024 rigenga abantu n’umuryango, ndetse no gukangurira urubyiruko kwitabira serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kwirinda inda zitateganyijwe.

Ibi bikorwa biteganyijwe kubera mu mirenge yatoranyijwe mu turere twose tw’igihugu, bigamije kwegera abaturage no kubaha amakuru y’ingenzi ajyanye n’itegeko rigenga abantu n’umuryango. Iri tegeko rifite uruhare rukomeye mu kubaka imiryango ifite amahoro, kwirinda amakimbirane no gusigasira uburenganzira bw’abagize umuryango.

Ku wa 31 Ukwakira 2025, ibikorwa byatangiriye ku rwego rw’Akarere aho abagize amahuriro batanze ibiganiro bisobanura zimwe mu ngingo z’ingenzi z’itegeko, banaganira n’inzego z’ibanze ku mbogamizi zigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ryaryo. Mu Karere ka Rutsiro, abagize amahuriro ari bo Nyakubahwa Chrisatine Mukabunani ari na we muyobozi w’itsinda na Nyakubahwa Jean Claude Mazimpaka bakiriwe na Madamu Umuganwa Marie Chantal, Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, wabashimiye ku gikorwa cy’ingirakamaro kandi agaragaza uko Akarere gafatanya n’inzego zitandukanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere ubuzima bw’imyororokere bw’urubyiruko.

Nyuma y’ibiganiro ku Karere, basuye Isange One Stop Center ku bitaro by’Akarere bya Murunda baganira n’abashinzwe kurwanya ihohoterwa n’inda ziterwa abangavu, banasura ikigo nderabuzima cya Karumbi kugira ngo bamenye uko urubyiruko rwitabira serivisi z’ubuzima bw’imyororokere. Ku gicamunsi, habaye inama n’abaturage aho baganirijwe ku by’ingenzi bikubiye mu itegeko rigenga abantu n’umuryango, kurwanya amakimbirane mu miryango no kudahishira abasambanya abana.

Ku wa 01 Ugushyingo 2025, ibikorwa bizakomereza ku kigo cy’ishuri rya Apakape n’ikigo cy’urubyiruko cya Ruhango, aho abanyamuryango b’Inteko bazaganira n’abanyeshuri ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, gukoresha neza igihe no kwirinda ibiyobyabwenge. 

Binyuze muri ubu bukangurambaga, Inteko Ishinga Amategeko igamije guteza imbere ubumenyi bw’Abanyarwanda ku mategeko abayobora, no gufatanya n’urubyiruko, ababyeyi n’inzego z’ibanze mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukumira inda ziterwa abangavu. Ibi bikorwa ni igihamya cy’ubufatanye bwa Leta n’abaturage mu kubaka umuryango nyarwanda utekanye, ushishikajwe no guteza imbere imibereho myiza n’uburenganzira bwa buri wese.

Back