Rutsiro: Guteza imbere umutekano wo mu muhanda: Ubufatanye n’Abaturage
Mu rwego rwo guteza imbere umutekano wo mu muhanda, habayeho igikorwa cyo gukangurira abantu kubahiriza amategeko y’umuhanda, cyabereye ku muhanda uva Rambura mu Murenge wa Mukura kigera Congo Nil mu Murenge wa Gihango gikomeza cyerekeza mu Murenge wa Kivumu. Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’inzego za polisi, hifashishijwe uburyo bw’insakazamajwi zitembera (Mobile Sonorization), kugira ngo ubutumwa bugere ku bantu benshi batandukanye barimo abatwara imodoka, abamotari n’abanyamaguru.
Ubutumwa nyamukuru bwibanze ku myitwarire iboneye mu muhanda ikwiye kuranga umugenzi wese ukoresha umuhanda: abanyamaguuru, abatwara amagare, abatwara moto na velomoteri n'abatwara imodoka.
Abanyamaguru bibukijwe ko bakwiye kugendera ibumoso bw'umuhanda, bakirinda kwambukiranya umuhanda bambaye ekuteri, kugenda bafatanye n'ibindi. Abatwara ibinyabiziga bongeye kwibutswa imyitwarire ifasha mu kwirinda impanuka bibutswa kubahiriza amategeko y’umuhanda uko bikwiye. Uburyo bwa mobile sono bwafashije cyane mu kugeza ubwo butumwa ku bantu bose bari ku mihanda itandukanye muri ako gace, mu masoko no muri santere zitandukanye.
Abapolisi bagize uruhare rukomeye muri icyo gikorwa, aho baganiraga n’abakoresha umuhanda ku buryo butaziguye, babaha inama, basobanura amategeko y’umuhanda ndetse banasubiza ibibazo by’abaturage. Ubu buryo bw’imikoranire buteye imbere bwafashije mu kongera ubumenyi no kubaka icyizere hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano.
Abaturage bakiriye neza iki gikorwa, bagaragaza ko bishimiye uburyo bw’inyigisho bwakoreshwaga, ndetse benshi biyemeje guhindura imyitwarire no kubahiriza amategeko kugira ngo bagire uruhare mu kugabanya impanuka.
Iki gikorwa cy’ubufatanye cyagize uruhare rukomeye mu kongera ubumenyi ku mutekano wo mu muhanda, kandi gitegerejweho impinduka nziza zirambye mu mikoreshereze y’umuhanda.
Impanuka zisiga ingaruka nyinshi harimo kwangiza ibikorwa remezo, guhungabanya ubukungu bw’abagizweho ingaruka n’impanuka kimwe no gutwara ubuzima rimwe na rimwe.