Rutsiro: Guverineri Hon. Dushimina yashimye uburyo Akarere ka Rutsiro kari gukurikirana imihigo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2023, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Hon. Dushimimana Lambert yasuye Akarere ka Rutsiro ayoboye itsinda ry’inzego zitandukanye ku rwego rw’Intara baje mu rwego rwo gusuzuma aho akarere kageze gashyira mu bikorwa imihigo ya 2023-2024, igihembwe cya mbere.

 Akigera mu Karere, Hon. Dushimimana n’itsinda bari kumwe yakiriwe  n’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Bwana Mulindwa Prosper ari kumwe n’abakozi b’Akarere ku rwego rw’Akarere mu nama yabahuje maze Akarere kagaragaza aho kageze gashyira imihigo mu bikorwa. Akarere gafite imihigo 112 igomba gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari watangiye tariki ya 1 Nyakanga 2023 ukazarangira tariki ya 30 Kamena 2024.

Muri iyi nama kandi akarere kagaragaje gahunda yako yo gutanga amasoko ya Leta ku mirimo itandukanye izakorwa muri uyu mwaka ndetse n’iteganya kuba yakorwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2024-2025.

Mu ijambo rye,Hon. Dushimimana yibukije ko imihigo ari yo igaragaza imikorere y’abakozi agira ati: "Imihigo ni yo itugaragaza! Idushyira imbere cyangwa ikadushyira inyuma. Ni ngombwa ko tuyishyiramo imbaraga tugakora ibigomba gukorwa mu gihe gikwiye tudakerewe. Iyo tutayihagazemo neza twese biratubabaza; kuva ku muyobozi kugera ku muturage."

Guverineri yibukije ko imihigo y’uyu mwaka igomba guhabwa agaciro gakomeye cyane ko ihamanya no gusoza intego za NST1. Ni yo izemeza ko izo ntego zagezweho cyangwa zitagezweho. Ati: “kugira ngo imihigo izamuke isaba gutekereza cyane. Hari ibitinda bidakwiye kuba bitinda.”

Guverineri yijeje ko ubuyobozi bw’intara n’ubw’akarere bazakomeza kugenda bafatanya bakagirana inama imihigo ikagenda neza. Yagize ati: “ Imihigo n'ibikorwa bisaba guhozaho. Bisaba ko buri munsi tugira intego yo kumva ngo umuhigo wanjye ugezehe.”

Guverineri Hon. Dushimana yashimiye aho Akarere ka Rutsiro kageze gashyira imihigo mu bikorwa cyane cyane abakozi bayikurikirana umunsi ku wundi. Yasabye abayobozi n'abakozi kujya inama ku mihigo bagakomeza umuhate wo kuyesa neza.

Iki gikorwa cyo gusuzuma imihigo y’Akarere kikaba cyarakozwe mu minsi ibiri uhereye ejo hashize tariki ya 21 hasuzumwa uko inyandiko zijyanye n’imihigo zihagaze harimo raporo zitandukanye, inyandiko z’amasezerano y’imihigo ndatse n’inyandiko nsobanurampamvu abakoze igikorwa bakaba barashimye ko inyandiko zose bazibonye kandi zimeze neza basaba abakozi b’akarere kudakura mu rujye. Nyuma yo gusuzuma izi nyandiko, abagize itsinda risuzuma basuye ibikorwa bitandukanye aho biherere mu matsinda batanga inama yo kunoza imirimo uko bikwiye.

Back