Rutsiro: Guverineri Hon. Dusmimana yasuye abatuye ku kirwa cya Bugarura.
Uyu munsi tariki ya 28 Ugishyingo 2023, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Hon. Dushimimana Lambert, ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano mu ntara no mu karere, yasuye abaturage batuye ku kirwa cya Bugarura giherereye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza.
Hon. Dushimimana yakiriwe n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rutsiro Bwana Mulindwa Prosper ari kumwe n’abaturage baturiye iki kirwa.
Uruzinduko rwa Hon. Dushimimana rukaba rwari rugamije gusura aba baturage harebwa imibereho yabo mu kumenya ibibazo bitandukanye baba bafite ngo bishakirwe umuti ndetse no kubakangurira gahunda za Leta zinyuranye.
Ibibazo abaturage bagaragarije Hon. Dushimimana harimo kuba bafite ivuriro ridatanga serivisi zose bifuza, kuba nta shuri ryigisha imyuga riri kuri iki kirwa, kuba nta mazi bafite, kutagira ibibuga bibafasha mu myidagaduro n’imikino itandukanye.
Bwana Mulindwa akaba yagaragaje ko akarere kari gushakira igisubizo ibibazo aba baturage bafite harimo ko ivuriro rya Bugarura rigiye kwagurwa ku bufatanye n’umufatanyabikorwa SFH (Society for Family Health) rigashyirwa ku rwego rwa kabiri aho rishobora gutanga serivisi nk’izitangirwa mu kigo nderabuzima na ho ikigo cy’imyuga kikazashyirwa ku rwunge rw’amashuri rwa Bugarura.
Ku bijyanye na gahunda za Leta, Hon. Dushimimana yibukije abaturage ko gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ari ingira kamaro kubera ko bigabanya umutwaro ku muryango mu gihe hagize urwara. Hon. Dushimimana yagize ati: “ubukungu bwa mbere ni ubuzima bwiza.”
Hon. Dushimimana kandi yagarutse kuri gahunda yo kwivana mu bukene aho yasabye abaturage gukora cyane kandi bakazigama kenshi kugira ngo babashe kwivana mu bukene. Yasabye abagize umuryango gufatanya bagateza imbere umuryango wabo, umugore n’umugabo ntawuvunishije undi. Muri uru rwego, yibukije abaturage ko bagomba kwizigamira muri Ejo Heza, gahunda ya Leta igamije gufasha abaturage kugira amasaziro meza kandi buri munyarwanda wese yemerewe kuyijyamo.
Asoza ijambo rye, Hon. Dushimimana akaba yagarutse ku bumwe buranga abanyarwanda asaba abanyabugarura n’abandi bose muri rusange kubukomeraho. Yagize ati: "ubumwe bwacu ni ko gaciro kacu! Nta kintu na kimwe gikwiye kubuhungabanya. Tubukomereho." Yabasabye kandi kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe ku byo babona byahungabanya umutekano.
Muri uru ruzinduko, Hon. Dushimimana akaba yanatangije igikorwa cyo kwitura horozwa abatishoboye muri gahunda ya Gira Inka Munyarwanda mu karere ka Rutsiro. Igikorwa cyabereye ku biro by’Umurenge wa Boneza.
Ikirwa cya Bugarura kigizwe n’imidugudu 2, Rutagara na Bugarura kikaba gituwe n’abaturage basaga ibihumbi 3.