Rutsiro: Guverineri Ntibitura Jean Bosco yaganirije urubyiruko rwa Rutsiro ku murimo, ikoranabuhanga no kurwanya ruswa
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yifatanyije n’urubyiruko rw’Akarere ka Rutsiro mu Nteko Rusange y’Urubyiruko yabereye kuri Ubumwe Hotel. Yakiriwe na Madamu Kayitesi Dative, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, wagarutse ku mahirwe n’imbogamizi bikigaragara mu rugendo rwo guteza imbere urubyiruko.
Mu ijambo rye, Madamu Kayitesi yagaragaje ko urubyiruko rufite amahirwe menshi yo kwiteza imbere binyuze mu mirimo itandukanye iboneka mu Karere, ariko asaba urubyiruko kurushaho kugira uruhare mu kuyabyaza umusaruro. Yibukije ko iterambere ry’urubyiruko rishingiye ku gukunda umurimo no gukoresha neza amahirwe ahari.
Guverineri Ntibitura Jean Bosco yashishikarije urubyiruko kwitabira umurimo no kudategereza gusa akazi gahemba amafaranga menshi. Yabasabye kutagira umurimo bafata nk’uworoheje cyangwa uciriritse, ahubwo bakumva ko icy’ingenzi ari uko umurimo utanga inyungu kandi ugafasha uwukora gutera imbere. Yabibukije ko mu Karere ka Rutsiro hari amahirwe menshi y’akazi cyane cyane mu rwego rw’inganda z’icyayi, aho urubyiruko rushobora kubona imirimo irimo gusoroma icyayi, kukibagara, gutwara ibinyabiziga by’inganda n’indi mirimo ijyanye n’uru rwego.
Yanashimangiye ko kwihangira umurimo ari imwe mu nzira zafasha urubyiruko kwigira no guhanga amahirwe mashya y’akazi. Yabasabye gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bufasha guhanga udushya, kongera umusaruro no kurema imirimo mishya aho kurukoresha nk’igikoresho cyo guta umwanya gusa.
Mu butumwa bwe, Guverineri yasabye urubyiruko gusigasira ibyagezweho mu gihugu no kugira uruhare mu kubyagura. Yanarushishikarije kwamagana serivisi mbi na ruswa aho zigaragara hose, kuko ari bimwe mu bidindiza iterambere ry’abaturage n’iry’igihugu muri rusange. Ku bijyanye n’imibereho myiza, yabasabye gukomeza kwiyungura ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo barusheho guhangana ku isoko ry’umurimo no kwiteza imbere mu buryo burambye.