Rutsiro: Guverineri Ntibitura Jean Bosco yasabye Akarere gukomeza kunoza imihigo.
Uyu munsi tariki ya 9 Ukuboza 2024, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco yasuye Akarere ka Rutsiro ari kumwe n'itsinda ry'abakozi b'intara batandukanye n'abahagarariye inzego z'umutekano mu Ntara.
Guverineri n'abo bari kumwe yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative ari kumwe n'abakozi bakorera ku rwego rw'Akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, abafatanyabikorwa b'Akarere n'abahagarariye inzego z'umutekano mu Karere.
Uruzinduko rwa Guverineri mu Karere rugamije gusuzuma uburyo Akarere kashyize mu bikorwa imihigo yako mu ngengo y'imari ya 2024-2025 igihembwe cya mbere. Mu gihe Akarere gafite imihigo 130, igihembwe cya mbere cyatangiye ku itariki ya 1 Nyakanga 2024 gisoza ku ya 30 Nzeri 2024.
Mu gutangira, Akarere kagaragarije abashyitsi raporo y'uburyo imihigo ihagaze mu Karere kugeza magingo aya.
Habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo no kujya inama ku buryo bwo kwesa imihigo. Bwana Ntibitura yagiriye inama Akarere gushyiraho ingamba zo kwihutisha imihigo iri inyuma kandi ubuyobozi bukajya inama n'abafatanyabikorwa ku bigomba gukorwa. Yasabye kandi gukomeza gukoresha ukuri ku mihigo kugira ngo ibigomba gukorwa bikorwe hakiri kare.
Iri suzuma rikaba ryakozwe mu bice 2 harimo kugenzura uburyo raporo z'imihigo zihagaze mu mpapuro no gusura ibikorwa aho biherereye mu mirenge bikazakorwa ejo ku wa 10/12/2024.
Akarere kiyemejeko kazakomeza gushyira mu bikorwa Imihigo uko bikwiye gashyira imbaraga mu mihigo bigaragara ko ikiri inyuma.
Imihigo y'Akarere 2024-2025 biteganyijweko izatwara ingengo y'imari inganga na 24 472 520 394.
