Rutsiro: Guverineri Ntibitura Jean Bosco yasuye Akarere ka Rutsiro mu gihe cy’iminsi 2.
Tariki ya 12 na 13 Werurwe 2025, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco yasuye Akarere ka Rutsiro mu rwego rwo kuganira no gukemura ibibazo by'abaturage.
Guverineri yari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano mu ntara bakirwa n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative ari kumwe n'abagize komite nyobozi y'Akarere ka Rutsiro.
Bwana Ntibitura yasuye abaturage bo mu mirenge ya Nyabirasi, Kivumu na Kigeyo bahurira kuri paruwasi gaturika ya Kivumu ku wa 12 Werurwe 2025 n'abo mu mirenge ya Ruhango, Mushonyi, Boneza, Musasa na Murunda ku wa 13 Werurwe 2025 ku kibuga cya Bugabo mu murenge wa Ruhango Akagari ka Nyakarera.
Bwana Ntibitura yaganirije abaturage kuri gahunda za Leta zitandukanye ashishikariza abaturage gukomeza kugira uruhare mu kuzishyira mu bikorwa mu kubaka igihugu cy'u Rwanda kigakomeza kuba kiza.
Yabibukije gukomeza kugira uruhare mu gusigasira umutekano bagatangira amakuru ku gihe, bagafata neza ibyamaze kugerwaho cyane ko leta ibishoramo imbaraga kugira ngo umuturage abeho neza.
Yabasabye kandi gukomeza gukomera ku bumwe bw'abanyarwanda bakumva ko ari abanyarwanda. Yagize ati: "Ubumwe bwacu ni bwo butumye u Rwanda rugeze aho rugeze ubu! Imgaruka z'amateka mabi yatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Dukwiye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera tugatanga amakuru ku ingengabitekerezo ya Jenoside.” Yakomeje asaba abaturage kwitandukanya n’amacakubiri bagashaka buhake babiba mu banyarwanda agira ati: "ndabasaba kwitandukanya n'ingengabitekerezo y'abazungu."
Abaturage basabwe gutangira amakuru ku gihe ku bintu babona bishobora guhungabanya umutekano harimo abantu batazi babonye mu bice batuyemo.
Guverineri yagarutse ku bibazo bikibangamiye umuryango n'iterambere ryawo harimo amakimbirane, guta ishuri kw'abana n'ibindi. Yanasabye abaturage gushyira imbaraga mu guhashya igwingira, kugira isuku hirindwa umwanda aho ari ho hose. Yagarutse ku bangavu basambanywa asaba ababyeyi kuba hafi abana b'abangavu bakabaha uburere no kubagira inama zikwiye.
Mbere yo gusoza kuri site zombi, Guverineri Bwana Ntibitura yakiriye ibibazo by'abaturage arabikemura anatanga inama ku buryo ibitarakemuwe bigomba gukemurwamo.




