Rutsiro: Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba yifatanyije n'abaturage bo mu Kagari ka Bumba mu nteko y'abaturage.


Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco yifatanyije n'abaturage b'Akarere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati Akagari ka Bumba muri gahunda y'inteko Z'ABATURAGE iba buri wa Kabiri. Ahandi mu mirenge inteko z'abaturage zabereye ku rwego rw'Akagari.

Bwana Ntibitura yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative ari kumwe n'inzego z'umutekano n'abaturage. Mu ijambo rye ry'ikaze, Madamu Kayitesi yagaragarije Guverineri ishusho y'Akarere muri rusange aho yashishikarije abaturage gukora bakikura mu bukene bugihagaze kuri 40%.

Guverineri Bwana Ntibitura yashishikarije abaturage kwitabira gahunda za Leta harimo kugira isuku ku mubiri, mu mutwe n'aho banyura. Yabasabye kandi gukora bakiteza imbere bagashyigikira gahunda yo kwizigamira muri Ejo Heza, gushyigikira gahunda ya Gira Inka abazihawe bakazifata neza k'uburyo zinabafasha muri gahunda yo kurwanya imirire mibi.

Bwana Ntibitura yakomeje ashishikariza abaturage gukomeza urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, hagatangwa amakuru ku bo igaragaraho bakigishwa hakiri kare hakimakazwa ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda.

Afatanyije n'abayobozi batandukanye, Bwana Ntibitura yakiriye ibibazo, ibyifuzo n'ibitekerezo by'abaturage, bishakirwa umuti hamwe.

Ku musozo, Bwana Ntibitura yibukije abaturage kwiranda amakimbirane yo mu ngo, kwirindira umutekano no kwitabira gahunda y'ubwisungane mu kwivuza.

Back