Rutsiro: Guverineri yayoboye inama yo guhuriza imbaraga ku mihigo mishya.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2023, Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Bwana Habitegeko François yifatanyije n'Akarere ka Rutsiro mu nama mpuzabikorwa y'abafatanyabikorwa b’Akarere bibumbiye muri JADF Komezimihigo.
Muri iyi nama haganiwe ku mihigo mishya y'Akarere ka Rutsiro 2023-2024 n'ibikorwa by'ingenzi kurusha ibindi Akarere kazibandaho.
Mu ijambo rye ry'ikaze, Bwana Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere, yashimiye ubufatanye bw'abafatanyabikorwa anababwirako ibikorwa by'abafatanyabikorwa bifatwa ku rwego rungana mu Iterambere ry'Akarere. Yabibukijeko iyo abantu bahuje imbaraga ari bwo bagera ku ntego kandi neza.
Guverineri Habitegeko François yagarutse ku kamaro ko gukora igenamigambi rihuriweho kuko ritanga umusaruro kandi nta mbaraga zipfuye ubusa cyangwa ngo zikoreshwe nabi. Ni mu ijambo rye ryo gufungura inama mpuzabikorwa y'abafatanyabikorwa b'Akarere JADF Komezimihigo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Bagirishya Pierre Claver yagejeje ku bitabiriye Inama ibikorwa by'ingenzi kurusha ibindi Akarere kagiye kwitaho mu mwaka w'ingengo y'Imari 2023-2024 birimo:
1. Kuzamura ibikomoka ku buhinzi no kwihaza mu biribwa,
2. Guteza imbere ubukerarugendo,
3. Guteza imbere umujyi wa congo Nil,
4. Guteza imbere ibikorwaremezo hubakwa ibibuga, imiyoboro y'Akazi n'ibindi.

Bwana Bagirishya yagarutse ku mihigo mishya y'agateganyo y'Akarere 103, Akarere kazashyira mu bikorwa mu bufatanye bwa buri wese
Bwana Bagirishya yakomoje no ku mbogamizi zituma ibikorwa bidakorwa byose ngo birangire. Imbogamizi nyamukuru akaba ari ingengo y'Imari idahagije kugira ngo amazi, amacumbi by'abatishoboye, gusana inyubako za Leta n'ibindi birangire.
Nyuma yo kugaragarizwa iyi mihigo n’ibikorwa, abitabirye inama bigabyemo amatsinda bijyanye n’icyiciro ibikorwa byabo bibarizwamo, baganira ku mihigo ibareba ndetse buri wese agaragaza uruhare rwe kugira ngo uwo muhigo uzeswe neza.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo mu matsinda, abitabiriye bahuriye hamwe Guverineri Bwana Habitegeko asoza inama. Bwana Habitegeko yasabye abafatanyabikorwa gukomeza gufatanya n’Akarere ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo kugeza irangiye.
