Rutsiro: Habaye amatora yo kuzuza inzego z'ibanze.

Uyu munsi tariki ya 7 Ukuboza 2023, mu karere ka Rutsiro habaye amatora yo kuzuza inzego z'ibanze.

Abaratorwa ni abajyanama rusange mu nama Njyanama y'Akarere, abajyanama bagize 30% y'Abagore mu nama Njyanama y'Akarere n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere.

Nyuma yo kwiyamamaza kw'abakandida 61, gutora kw'abagize inteko itora, abajyanama 8 batsinze amatora ni: 

1. Niyonsenga Phillippe
2. Kayitesi Dative
3. Ngendo Martin
4. Nyirasafari Anne Marie
5. Mukamugema Marie Jeanne
6. Umuganwa Marie Chantal
7. Muhawenimana Noel
8. Uwizeyimana Emmanuel

Nyuma yo gutora abajyanama rusange 8, hakurikiyeho icyiciro cyo gutora abagore bagize 30% y'Inama Njyanama y'Akarere. Nyuma yo kwiyamamaza, no gutora abajyanama abakandida batowe ni:.

1. Mukamana Berthe
2. Uwimbabazi Zawadi
3. Yadufashije Veronique
4. Nyiramahoro Alice
5. Uwizeye Deborah

Nyuma yo gutora abagize inama Njyanama, Madamu Kayitesi Dative yiyamamarije kuba Umuyobozi w'Akarere anarabitorerwa ku bwiganze bw'amajwi 180.

Amatora yakomeje hatorwa abagize biro y'Inama Njyanama y'Akarere ahatowe Bwana Matabaro Bernard nka Perezida wayo yungirizwa na Bwana Ngendo Martin, mu gihe Madamu Mukamugema Marie Jeanne ari we watorewe kuba umwanditsi wayo.

Abatowe bose barahiriye kuzuza inshingano mu buryo bukurikije amategeko birinda gukoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite. Uhango wo kurahiza wayobowe n'urukiko rwisumbuye rwa Karongi ari na rwo ruba rufite ububasha bwo kubaburanisha mu gihe bibaye ngombwa. Urukiko rwari ruhagarariwe na Jean Bosco Rutagengwa, Visi Perezida warwo.  Indahiro z'abatowe zakiriwe na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Hon. Dushimimana Lambert, na we wakurikiranye imigendekere y'Amatora

Inama Njyanama y'Akarere iba igizwe n'abajyanama 17, harimo abajyanama rusange 8, abagize 30% y'Abagore 5 n'abahagarariye ibyiciro byihariye mu karere (abagore 1, urubyiruko 1, abikorera 1 n'abafite ubumuga 1)

Back