Rutsiro: Habaye inama isanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere.

Uyu munsi tariki ya 10 Gicurasi 2024, mu cyumba cy'inama cy'Akarere hateraniye inama isanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere iyobowe na Perezida wayo Bwana Matabaro Bernard.

Iyi nama yitabiriwe n'abajyanama bose, abayobozi b'amashami ku karere n'abahagarariye inzego z'umutekano mu karere yasuzumye ingingo zitandukanye harimo gahunda y'imyaka 5 y'iterambere ry'Akarere, gusuzuma no kwemeza ingurane ku mitungo y'Abaturage yakoreweho ibikorwa by'inyungu rusange, raporo za Komisiyo z'Inama Njyanama ku madosiye anyuranye no kwemeza umugenzuzi w'Akarere, ...

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Bagirishya Pierre Claver yagaragarije abitabiriye inama aho Akarere kageze gategura ibikorwa by'iterambere ry'Akarere rikubiyemo ibikorwa biri mu nkingi z'iterambere ry'Ubukungu, imibereho myiza n'imiyoborere myiza.

Mu bukungu, hazibandwa ku kubaka ibikorwa remezo bitandukanye harimo ibiraro bitandukanye harimo ibikoreshwa n'abanyamaguru gusa n'ibikoreshwa n'ibinyabiziga n'abanyamaguru n’amasoko n'imihanda ya kaburimbo itandukanye.

Mu mibereho myiza, Akarere gateganya kuzubaka ibitaro by'Akarere bya 2, kongera ibyumba by'amashuri, kuvugurura ibigo nderabuzima bishaje, kubakira abatishoboye n'ibindi.

Hateganyijwe kandi kubaka ikibuga cy'umupira w'amaguru cya mukebera mu murenge wa Mushubati, kubaka ibibuga by'imikino itandukanye no kuvugurura inyubako za Leta zitajyanye n'igihe n'ibindi.

Inama njyanama yasuzumye raporo za Komisiyo irazemeza nyuma yo kuzunguranaho ibitekerezo no kuzikoraho ubugorora ngingo; harimo no kwishyura ingurane ku mitungo y'abaturage basaga 500.

Inama Njyanama yashoje hemezwa umugenzuzi w'Akarere Bwana Habanabakize Alfred.

Back