Rutsiro: Habaye inama ku mushinga ugamije guteza imbere urubyiruko.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Gicurasi 2025, kuri Hotel Ubumwe habereye inama yari igamije kugarariz umushinga YEA-R (Youth Entrepreneurship in Agriculture-Rwanda) abafatanyabikorwa bazafasha mu kuwushyira mu bikorwa. Umushinga YEA-R ugamije gufasha urubyiruko kwiteza imbere no guhanga akazi binyuze mu buhinzi bw'imboga n'ubworozi b'inkoko.
Umushinga YEA-R ufite gahunda y’imyaka itanu ushyirwa mu bikorwa ugaterwa inkunga na Mastercard Foundation.
Intego nyamukuru ni uguteza imbere urubyiruko rugera ku 40,000 mu Rwanda binyuze mu guteza imbere ubucuruzi bujyanye n’ubuhinzi no kubafasha kubona akazi keza, kabahesha agaciro kandi karimo ubutabera n’ubwuzuzanye.
Uyu mushinga ufite ingengo y’imari ya miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika kandi uyobowe n’ishyirahamwe riyobowe na SNV (Stichting Nederlandse Vrijwilligers: Netherlands Development Organisation).
Uyu mushinga wibanda ku gutanga ubumenyi bukenewe, kubaka amasoko aramba, no gukemura inzitizi zikomeye nk’ukutabona inguzanyo n’amakuru ku isoko. Hazashyirwa imbaraga zihariye mu guharanira uburinganire n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa bose, by’umwihariko mu gufasha urubyiruko ruri mu byiciro bikennye, mu gukora ubucuruzi bujyanye n’ubuhinzi cyane cyane mu rwego rw’imbuto n’amatungo magufi (inkoko).
Iyi nama ikaba yari ifite mu ntego guhuza no kumenya abazitabira gahunda, barimo n’abafite ubucuruzi buto n’ubuciriritse (MSMEs), binyuze mu gukora urutonde rusesuye.
Mu karere ka Rutsiro, uyu mushinga ukaba uzashyirwa mu bikorwa mu mirenge ya Kivumu, Boneza na Mushubati.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Rutsiro, SNV, Uwezo Rwanda n’Urugaga Imbaraga, ikaba yafunguwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Uwizeyimana Emmanuel.
Inama yitabiriwe n’ibyiciro binyuranye:
Abayobozi b’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa b’inzego z’ibanze
Abikorera n’Abaturage
Abafatanyabikorwa