Rutsiro: Habaye inama rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore hanasinywa Imihigo mishya 2025–2026.
Uyu munsi tariki ya 21 Kanama 2025, mu Karere ka Rutsiro habaye inama rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere y’itabirwa n’abahagarariye inama y’Igihugu y’Abagore kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku Kagari, abagore abahagarariye koperative kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku Murenge, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa batandukanye. Hari kandi Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu ku rwego rw’Intara, Madamu bagirinka Vestine. Umushyitsi Mukuru yari Madamu Kayitesi Dative.
Inama yagarutse ku musaruro wagezweho mu mwaka wa 2024–2025 mu mikorere y’imihigo, aho hagaragajwe uruhare rukomeye abagore bagize mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, kubaka ubumwe mu muryango no guteza imbere ubukungu mu karere. Hanatangajwe kandi imihigo mishya y’umwaka wa 2025–2026, yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Akarere n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere, ikaba ikimenyetso cy’umuhate wo gukomeza guteza imbere abagore mu nzego zose.
Abitabiriye bose bagaragaje ubushake bwo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda nshya. Iyi nama yagaragaje akamaro k’ubufatanye hagati y’imiryango y’abagore n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu kugera ku iterambere rirambye.
Mu ijambo rye, Madamu Kayitesi Dative yashimye abagore ku bwitange n’ibyo bagezeho. Yagize ati “Iyo abagore bayoboye kandi bitanze, imiryango n’imibereho myiza y’abaturage itera imbere.” Yanakanguriye abagore gukomeza kwitangira ibikorwa by’iterambere kandi yemeza ko Akarere kazakomeza kubashyigikira mu gushyira mu bikorwa imihigo mishya.
Inama yasojwe n’umurava n’ubushake bushya bwo gukomeza guteza imbere ubuyobozi bwuzuye ubwuzuzanye.