Rutsiro: Habaye inama y'Inama Njyanama idasanzwe.
Uyu munsi tariki ya 24 Gashyantare 2024, ku biro by'Akarere ka Rutsiro hateraniye inama idasanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere iyobowe na Perezida Matabaro Bernard.
Inama yari ifite ingingo 2 ku murongo w'ibyigwa ari zo 1. kwemeza ingengo y'imari y'Akarere ivuguruye no 2. gusuzuma no kwemeza abaturage bagomba guhabwa ingurane ku mitungo yakoreweho ibikorwa by'inyungu rusange.
Ku bijyanye n'ingengo y'imari, umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Bagirishya Pierre Claver yagaragarije abagize Inama Njyanama y'Akarere aho kageze gakoresha ingengo y'imari yari iteganyijwe mu mwaka w'ingengo y'imari 2024-2025 n'uburyo yavuguruwe.
Nk'uko byagatagaye, hari aho ingengo y'imari yagiye izamuka n'aho yagiye igabanuka ariko muri rusange ikaba yarazamutse kugera ku 9%.
Nyuma y'uko umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Bagirishya Pierre Claver agaragarije abagize Inama Njyanama uburyo iyi ngengo y'imari yakoreshejwe, Inama Njyanama yemeje ingengo y'imari y'Akarere ivuguruye ingana na Rwf34,075, 838, 608.
Ku bijyanye n'ingurane z'imitungo itandukanye, higanjemo imitungo y'abaturage izubakirwaho abaturage batishoboye basenyewe n'ibiza mu Karere ka Rutsiro bakaba batabasha kwibonera ikibanza kugeza magingo aya.
Ibi bibanza bikaba bizagurwa ku nkunga ya Banki y'isi. Akarere karateganya kubakira imiryango 711 kuri site zitandukanye aho hamaze kuboneka ibabanza 411.