Rutsiro: habaye inama y'inama Njyanama isanzwe igihembwe cya 2.

Uyu munsi tariki ya 1 Ugushyingo 2024,  mu cyumba cy'Inama cy'Akarere hateraniye inama y'Inama Njyanama isanzwe y'Igihembwe cya 2 cy'umwaka w'ingengo y'imari 2024-2025. Uretse abagize Inama Njyanama, muri iyi nama hanatumiwe abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere na Perezida w'Ikipe ya Rutsiro. 

Iyi nama yasuzumye gahunda yo kuvugurura igenamigambi ry'amasoko ya Leta 2024-2025, gusuzuma no kwemeza ingurane ku mitungo y'abaturage yakoreweho ibikorwa by'inyungu rusange, raporo za komisiyo z'Inama Njyanama n'imikorere y'ikipe ya Rutsiro FC.

Ku birebana n'amasoko ya Leta, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Bagirishya Pierre Claver yagaragarije inama Njyanama amasoko Akarere gafite kugeza ubu, ayo Akarere kifuza ko yavanwa mu masoko yari asanzweho kimwe n'akwiriye kongerwamo cyangwa guhindurwa. Nyuma yo kunyurwa n'ibisobanuro Bwana Bagirishya yagaragaje bishingiye ku kuba amasoko yarahindutse mu nyungu rusange, abagize Inama Njyanama bemeje iyi gahunda. Muri aya masoko, harimo n'ayo kubaka ibiraro bine bya Gatare mu murenge wa Nyabirasi, icya Nyamwenda mu murenge wa Kivumu, icya Kazibaziba muri Mushubati n'icya Barahoga mu murenge wa Mukura.

Ku bijyane n'ingurane, Perezida wa Komisiyo y'ubukungu Bwana Niyonsenga Philippe, yagaragarije inama Njyanama dossier z'abaturage 246 bagomba guhabwa ingurane aremezwa. 

Muri Komisiyo y'Iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage, Madamu Mukamana Berthe Perezida wayo, yagaragarije raporo ikubiyemo ibibazo bitandukanye abaturage bashyikirije inama Njyanama n'umwanzuro byafitiwe. Banagarutse kandi ku kibazo cy'ibyumba by'amashuri bishaje basaba ubuyobozi kureba uburyo iki kibazo cyagenda gikemuka mu gihe cya vuba.

Haganirwa ku mikorere y'Ikipe ya Rutsiro, Perezida wayo Nsanzineza Ernest yagaragaje impunge n'igihombo bitera Akarere kuba ikipe ikinira imikino yayo hanze y'Akarere asaba ko hakomeza ubuvugizi sitade ya Mukebera ikubakwa vuba. Bwana Nsanzineza yakomeje asaba ubuyobozi gufatanya bagashakira hamwe abafatanyabikorwa b'ikipe.

Back