Rutsiro: Habaye Inama y’Inama Njyanama y’Akarere, igihembwe cya 2.
Uyu munsi tariki ya 15 Ukuboza 2025, mu cyumba cy'inama cy'Akarere habereye inama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere yabaye iyobowe na Perezida wayo, Bwana Matabaro Bernard, igamije gusuzuma no gufata ibyemezo ku ngingo zitandukanye zirebana n’imiyoborere n’iterambere ry’Akarere.
Ku ngingo ya mbere, Inama yemeje amadosiye y’abantu bagomba guhabwa ingurane ku mitungo yabo yakoreweho ibikorwa by’inyungu rusange (expropriation), kandi isaba gukurikirana byihuse kugira ngo kwishyurwa bikorwe ku gihe kandi hubahirizwe amategeko.
Hakurikiyeho kwakira no gusuzuma raporo za Komisiyo n’iza Komite Ngenzuzi, zirimo:
Nyuma y’izo raporo, habaye kungurana ibitekerezo, aho abagize Inama Njyanama batanze inama n’ibitekerezo bigamije kunoza imikorere no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafashwe. Inama yanasesenguye raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyasabwe mu raporo y’Umugenzuzi bwite ku gihembwe cya mbere kugeza ku cya gatatu cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024–2025, ishimira intambwe imaze guterwa kandi isaba gukurikirana ibitararangiye.
Byongeye, Inama yemeje ivugurura ry’Igenamigambi ry’Amasoko ya Leta ku mwaka w’ingengo y’imari wa 2025–2026, hagamijwe kunoza imikoreshereze y’umutungo wa Leta no kurushaho gukurikiranwa. Hanyuma, Inama yemeje Gahunda y’imyaka 5 yo guhangana n’ibiza mu Karere, ishimangira ko igomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo bufatika hagamijwe gukumira no kugabanya ingaruka z’ibiza ku baturage n’ibikorwaremezo.
Inama yasojwe na Perezida w’Inama Njyanama, Bwana Matabaro Bernard, ushimira abagize Inama uruhare rwabo kandi abasaba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe.