Rutsiro: Habaye Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango wa Siporo mu Mashuri (OPSS).
Uyu munsi tariki ya 12 Werurwe 2026, mu cyumba cy’inama cy’Akarere hateraniye inama y’inteko rusange y’abanyamuryango y’Umuryango wa Siporo mu Mashuri (OPSS: Organization pour la Promotion du Sport Scolaire) iyobowe na Perezida w’uwo muryango, Bwana Bigirimana Anastase, ikaba yafunguwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere w’Agateganyo, Bwana Ntawumenyumunsi Alphonse.Uyu muryango ugamije guteza imbere siporo mu mashuri.
Mu biganiro byabaye muri iyi nama, hibanzwe cyane ku ruhare rwa buri munyamuryango mu guteza imbere siporo mu mashuri. Hashimangiwe ko buri wese agomba gutanga umusanzu hashingiwe ku mubare w’abana biga ku kigo ahagarariye, kugira ngo ibikorwa by’umuryango bigerweho neza. Hanagaragajwe ko hari bamwe mu banyamuryango batubahiriza neza inshingano zabo zo gutanga umusanzu, basabwa kubikosora kugira ngo ibikorwa by’umuryango birusheho kugenda neza.
Abitabiriye iyi nama bagejejweho kandi raporo y’ibikorwa by’umuryango byakozwe mu mwaka uri kugana ku musozo. Muri iyo raporo hagarutswe ku bikorwa bitandukanye byakozwe mu guteza imbere siporo mu mashuri nko gutegura amarushanwa hagati y’amashuri mu byiciro by’imyaka inyuranye no kugaragaza impano z’abana. Hanatanzwe gahunda y’ibikorwa biteganyijwe mu mwaka utaha, hagamijwe gukomeza guteza imbere siporo mu mashuri no kongera amahirwe ku banyeshuri bagaragaza impano zitandukanye.
Muri iyi nama kandi hashimiwe abayobozi b’ibigo by’amashuri bitwaye neza mu marushanwa y’imikino yabaye mu mwaka ushize. Abo bayobozi bashimiwe ku ruhare bagize mu guteza imbere siporo mu mashuri yabo, banahabwa ibikombe nk’ikimenyetso cyo kubashimira no kubashishikariza gukomeza gushyigikira impano z’abanyeshuri. Ibi byagaragajwe nk’intambwe ikomeye mu gukomeza guteza imbere siporo mu mashuri yo mu Karere ka Rutsiro.
Nyuma yo gushimira abitwaye neza, hatowe Komite nshya ndetse hemezwa Sitati nshya y'Umuryango OPSS Rutsiro, abanyamuryango basaba Komite Nyobozi kwihutira kuzuza ibisabwa na RGB ku miryango Nyarwanda itari iya Leta.
Uyu muryango ugizwe n'ibigo byose by'amashuri biri mu Karere ka Rutsiro, ibya Leta n'ibyigenga 126.