Rutsiro: Habaye inama yo gutegura kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .
Uyu munsi tariki ya 07 Gashyantare 2025, ku biro by'Akarere hateraniye inama igamije gutegura gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Inama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative ari kumwe na Perezida wa Ibuka mu Karere Bwana Niyonsenga Phillippe.
Abitabiriye inama bagarutse ku migendekere y'ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30, akarere kagaragaza raporo y'uburyo ibikorwa byagenze ahantu hatandukanye habereye ibikorwa byo kwibuka. Abitabiriye bashimye y'uburyo ibikorwa byagenze n'imikoranire yaranze abagombaga kubigiramo uruhare.
Muri iyi nama, hagarutswe ku kunoza uburyo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akusanywa, abungwabungwa n'uburyo amenyekanishwa cyane cyane mu buhamya butangwa.
Hemeranyijwe kandi kuri gahunda yo gusura inzibutso harebwa imyiteguro ikenewe kugira ngo igikorwa cyo kwibuka kizagende neza.
Abitabiriye inama bemeje ingengabihe yo kwibuka ahantu hatandukanye mu Karere ka Rutsiro aho kwibuka bizatangira tariki ya 07 Mata 2025.